Hari Abana B’I Rwamagana Bavuga Ko Ababyeyi ‘Bababuza’ Kuvuga Ihohoterwa Bakorewe

Ni amakuru yatanzwe na bamwe mu bana biga mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys ruri i Rwamagana ubwo bari basuwe n’ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB.

Ku wa Gatanu tariki 04, Kamena, 2021 nibwo abagenzacyaha bakoreye urugendo muri kiriya kigo bagamije gusobanurira abana ibyaha bashobora gukorerwa bakanemenya uko babyirinda.

Ni gahunda izakorerwa hirya no hino mu Rwanda, ubwa mbere ikaba yaratangiriye mu rwunge rw’amashuri rwitwa Lycée de Kigali ruri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

I Rwamagana rero abana bo mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys baganirijwe n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo.

- Advertisement -

Abanyeshuri biga muri kiriya kigo bamubwiye ibibazo bajya bahura nabyo, bongeraho ko hari ubwo umwana ashobora guhohoterwa ariko yagisha inama ababyeyi kugira ngo atange ikirego, bakamutwama.

Bamubajije icyo bakora mu mimerere nk’iyo.

Kalihangabo yabasubije ko ibyiza ari uko bagombye gusobanurira ababyeyi babo impamvu zo gutanga ikirego nka kiriya kuko iyo ababyeyi babyumvise birushaho koroha.

Ku rundi ruhande ariko, Madamu Isabelle Kalihangabo yababwiye ko biramutse byanze, abo bana bagombye kubibwira abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakabibafashamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko ubutumwa bwahawe na Madamu Isabelle Kalihangabo  bwo gukomeza gukorana n’abarimu n’ababyeyi mu gukumira ko abanyeshuri baterwa inda bazabuzirikana.

Ati: “ Ubutumwa abakozi ba RIB baduhaye burumvikana kandi tuzakomeza gukorana n’abayobozi b’ibigo, abarezi n’ababyeyi mu gukumira  ko abakobwa b’abangavu baterwa inda kandi ababahohoteye bazakurikiranwa.”

Ubugenzacyaha buvuga ko ubukangurambaga buri gukora mu mashuri bugamije gufasha abanyeshuri kumenya uko ibyaha birimo gusambanya abana, gucuruza abantu no gucuruza ibiyobyabwenge bikorwa, bakamenya icyo amategeko abiteganyaho bityo bakabyirinda.

Kalihangabo aganira n’abanyeshuri b’i Rwamagana

Ubwo yari ari mu rwunge rw’amashuri rwa Lycée de Kigali, Madamu Kalihangabo yigeze kubwira abahiga ko buriya bukangurambaga buri gukorwa mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Inshingano z’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ni eshatu:  Gutahura ibyaha, Gukumira ibyaha no Kugenza ibyaha.

N’ubwo izindi nzego zishobora gutahura no gukumira ibyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nirwo rwonyine rufite inshingano zo kubigenza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version