Hari Abashaka Kwangiza Ejo Hazaza H’Abana-RIB

Peter Taarifa
3 Min Read

Abakozi ba RIB babwiye abanyeshuri bo mu bigo bibiri byo muri Kamonyi ko bakwiye kuzirikana ko hanze aha hari abantu batabifuriza kuzagira ejo hazaza heza.

Mutabazi Mutabeshya Yvès Augustin umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, yaragarije uru rubyiruko ko abo bantu bahari kandi ari benshi.

Mu kiganiro gishingiye ku nsanganyamatsiko yitwa ‘Wiceceka rwanya icyaha cyo gusambaya abana’, yahaye abo banyeshuri yagize ati: “Urubyiruko rugomba kumenya kuvuga ngo OYA kandi aho wumva ufite ikibazo ujye umenya gutanga amakuru kandi wirinde ibyo ubona byagushyira mu byago.”

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyumba TSS n’urwo muri GS Elizabeth Nyamiyaga babwiwe ko ejo hazaza habo bakwiye kuharinda.

Rwagihuta Egide Umuyobozi w’ubugenzacya mu Ntara y’Amajyepfo mu butumwa yagejeje kuri aba banyeshuri yavuze ko ahazaza habo hari mu biganza babyo kuko n’ubwo bakiri bato hari uburyo barwanya abashaka kubangiza.

Ati: “Ibyo mwirengagiza mu mahitamo mukiri bato cyane nk’abanyeshuri bishobora kugena uko ejo hanyu hazaza hazamera, heza cyangwa habi. Niyo mpamvu mukwiye kwirinda ibishobora kubashora mu gusambanywa.”

Mukandahiro Jeanne D’Arc umuyobozi wa RIB mu karere ka Kamonyi yasobanuye ko hari imico abantu bakuru bafite ikwiye kwitonderwa kuko ishobora guhuzwa n’icyaha cyo gusambanya abana.

Mukandahiro yasabye uru rubyiruko kwirinda icyabashora mu byaha

Birimo guhobera abana bakabagundira babakorakora bikarangira bimaze ibicuro bitwaje ko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Avuga ko ibi bikwiye kwitonderwa kuko hari naho usanga bigize icyaha cyo gusambanya umwana.

Haburiwe n’imiryango ikiraranya mu buriri abana b’abakobwa n’abahungu ko bakwiye kugira amakenga kuko hari ahagiye haboneka aho abana bafitanye amasano basambanye.

Umunyeshuri Tuyishimire Jonas wiga muri rimwe muri ayo mashuri yavuze ko hari ibyo basobanukiwe batari bazi nk’ibikorwa byose bigize icyaha cyo gusambanya abana.

Abanyeshuri bashimye inyigisho bahawe

Nirere Espèrance we avuga ko iki kiganiro cyongereye cyane ubumenyi ku bibazo abana bahura na byo ndetse n’amayeri akoreshwa ngo basambanywe.

Ati: “Ubu badusobanuriye uko batanga amakuru twirinda uwakwangiza ahazaza hacu.”

Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyumba TSS basobanuriwe serivisi za Isange One stop centre kuko zifite inshingano zo kubarinda ihohoterwa ribakorerwa.

Abanyeshuri basabye abakozi ba RIB gukomeza kubahugura

Ababyeyi nabo bahawe ubutumwa bwo kwirinda ibihano ndengakamere bihabwa abana, bibutswa guhana kibyeyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *