Hari Abatuye Ngororero Basaba Kuvanwa Mu Cyiciro Cy’Abatishoboye

Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero hari abaturage bavuga ko bakoze biteza imbere bityo ko ubuyobozi bw’aka Karere bwabavana mu Cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe bakajya mu cya Gatatu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi aherutse gusaba abayobozi kumvisha abaturage ko bagomba gucuka, ntibahore bumva ko bazatungwa n’inkunga ya Leta.

Bisa n’aho aba baturage bo muri Ngororero iyi nama ya Gatabazi bayumvise, ubu bakaba basaba ko bavanwa mu Cyiciro cy’abatishoboye bafashwaga mu buryo runaka bagashyirwa mu cy’abashobora kwifasha.

Kugira ngo batere intambwe yatumye muri iki gihe basaba ko bazamurwa mu Cyiciro cy’imibereho myiza, babifashijwemo n’inyingisho ndetse n’inkunga batewe n’Ikigo kitwa World Vision-Rwanda.

- Kwmamaza -

Abantu 2000 nibo bahawe ubwo bufasha ariko muri bo abantu 1000 nibo bavuga ko imibereho yabo muri iki gihe yazamutse k’uburyo batagikwiye kuba mu Cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe.

Umwe muri bo witwa Hatariyakufa(ni Igiswayile) yabwiye bagenzi bacu bo ku  UMUSEKE ko inyigisho yahawe ari zo zatumye akoresha amafaranga make yari afite, arunguka.

Yakoze ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi bimuteza imbere mu bukungu.

Umuyobozi wa Porogaramu muri World Vision yafashije mu kuzamura ibitekerezo n’imikorere ya bariya baturage witwa Mutabaruka Innocent avuga ko abaturage 1.117 ari bo bifuza kuzamurwa mu Cyiciro cy’Ubudehe.

Kuri we ngo ni ishema kuri uriya muryango no ku Rwanda kuko ikigamijwe ari kuvana abatishoboye mu bukene.

Avuga ko bafite gahunda bise ‘Kira Wigire’, ikaba igamije gufasha abaturage kuzamura amikoro yabo, bakabaho badatega amaboko uwo ari we wese, ahubwo uje kubafasha akaza abunganira atari ukubaha ngo bakirane yombi gusa.

Meya  w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yashimye ko bariya baturage baharaniye kwigira kandi barabishobora none barasaba kuvanwa mu Cyiciro bari barimo bakajya mu cy’imibereho myiza yisumbuyeho.

Ngo nta cyabuza abashaka kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye kubibafashamo.

Ati: “Abagera kuri 50,5% muri aka Karere bafite ikibazo cy’igwingira, ntidushidikanya ko iyi mibare y’abifuza kujya mu cyiciro cy’abishoboye izatuma abafite igwingira bagabanuka.”

Nkusi yasabye Imiryango itari iya Leta guhuza imbaraga bagafatanya n’inzego z’ibanze gukemura ikindi kibazo avuga ko gikomereye abo ayobora ari cyo  ‘ibibazo by’amakimbirane’ agaragara mu miryango.

Gahunda yo gucutsa umuturage…

Ubwo yaganirara n’abagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko mu gufasha umuturage gutera imbere, Leta yashyizeho n’uburyo bwo kumucutsa, akumva ko yishoboye akwiye kwishakamo ibisubizo.

Yabivuze taliki 16, Werurwe, 2022.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabwiye ziriya nararibonye ati: “ Mu rwego rwo guca mu baturage imyumvire yo kurangamira gufashwa, usibye ubukangurambaga, twanashyizeho uburyo bwo kugena igihe cyo gucutsa ufashwa.”

Gatabazi avuga ko Umunyarwanda yubatswemo imyumvire y’uko ‘kumufasha bitazahoraho’ bityo ko akwiye gukoresha ubufasha yahawe kugira ngo mu gihe kiri imbere azibesheho ntawe ategerejeho amaramuko.

Avuga ko Leta yashyizeho gahunda nyinshi zituma umuturage yiha gahunda yo kuzageza igihe runaka akigira.

Imwe muri zo ni  ‘ikayi y’umuryango’ irimo imihigo n’intego zo kwizamura mu ntera.

Impamvu y’ibi ngo ni uko abakeneye ubufasha ari benshi kandi ubushobozi bwo kubafasha bose uko bakabaye bukaba bucye.

Kugira ngo ibi bikunde, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko ari ngombwa ko abayobozi bagira ubunyangamugayo ntibakoreshe nabi ubushobozi bucye buhari.

Kubera ko abakeneye ubufasha ari benshi, mu rwego rwo kwirinda ko hari bamwe bahabwa ubufasha kandi batabukwiye, Gatabazi yabwiye abagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda ko abaturage mu Nteko zabo ari bo babagena.

Avuga kandi ko Leta ikora uko ishoboye ngo ikumire ko abaturage b’u Rwanda bagira akamenyero kabi ka ruswa.

Mu kubikora ngo hashyizweho uburyo bwo kwaka serivisi bakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kudahuza umuturage n’umuyobozi imbonankubone bikaba byaba intandaro yo guhanahana ruswa.

Ikindi ngo ni uko abayobozi nabo bahabwa amahugurwa kenshi kugira ngo bamenye uko barushaho gutanga serivisi neza.

Minisitiri Gatabazi yaganirije bariya bantu bakuru ku zindi ngingo zirimo ibibazo bishingiye ku myumvire, imitangire ya serivisi, imicungire y’umutungo, ubwisungane n’ibindi.

Bimwe mu bibazo Gatabazi avuga ko biri gucyemuka, Abasenateri baherutse kubisanga mu baturage batuye imidugudu y’u Rwanda.

Ni Abasenateri bari bayobowe na Senateri Rose Mureshyankwano.

Bamwe mu bayobozi ku rwego rw’uturere babwiye Abasenateri ko kugira ngo ibibazo biri mu midugudu bicyemurwe, ari ngombwa ko habaho umuyobozi ku Karere ‘ushinzwe  ibibazo by’imidugudu gusa.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version