Hari Abibwira Ko Ubuyobozi Butangirana Nabo Bukarangirana Nabo- Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko abayobozi batagomba kumva ko ari bo ntangiriro bakaba n’iherezo ry’ibintu byose bibera mu bihugu byabo.

Abo bayobozi bumva ko iyo bamerewe neza n’abandi biba ari uko.

Icyakora Kagame avuga ko ibyo atari byo kuko ngo, nk’uko bizwi, ni ngombwa ko abayobozi bazamura urwego rw’imibereho y’abo bayobora, nabo bakabaho neza, bakagera ku rwego rw’imibereho ibereye buri wese utuye ibihugu bibayeho neza.

Kagame kandi avuga ko igihe kigeze ngo isi ireke gukomeza guha umwanya abayobozi bakora ibitandukanye n’ibyo bavuga.

Yemeza ko abantu bagomba gushaka uko bahuza ibyo bavuga n’ibyo bakora kugira ngo impinduka nziza zigere ku baturage kuko ari nabo, nk’uko Perezida Kagame abivuga, bashyiraho abayobozi kugira ngo babagirire akamaro.

Ikindi avuga ni uko abantu bakwiye kwigira ku makosa yakozwe n’abababanjirije, bakirinda ko yasubirwamo.

Ati: “ Hari ibintu bidakwiye bikorwa ku isi tugomba kwirinda abantu ntibakore amakosa yakozwe n’abababanjirije kandi nk’abayobozi ntiducibwe intege n’ibiri ku isi ahubwo tugaharanira ko ibihugu byacu bizamuka, ababituye bakabaho ku rwego rwiza buri wese yifuza”.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ihuriro ryiswe Amujae High Level Leadership Forum ko umuyobozi mwiza ari ukora ku buryo abaturage bagubwa neza, bagakora akazi bashinzwe nta mususu kandi buri wese agaharanira ineza y’igihugu cye.

Amujae High Level Leadership Forum ni inama ihuza abagore babaye indashyikirwa mu buyobozi baturuka mu bihugu 19 by’Afurika.

Iri huriro rigizwe n’abanyamuryango b’Imena 42, abayitabira bakaba baganira ku ngingo zitandukanye zirimo imikoranire inoze mu guteza imbere amahame y’ubuyobozi no kungurana inama z’uburyo abagore bahangana n’ibibazo biri ku isi muri iki gihe.

Ryatangijwe na  Ellen Johnson Sirleaf wahoze uyobora Liberia mbere y’uko asimburwa na George Weah.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version