Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abiga Kaminuza Ya UTB Basabwe Kwimenyereza Umwuga Batize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abiga Kaminuza Ya UTB Basabwe Kwimenyereza Umwuga Batize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2023 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Kaminuza y’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, UTB, ishami rya Rubavu n’irya Kigali mu mashami ya BBM(Business Management)na CE( Computer Engineering) haravugwa amakuru y’uko hari bamwe mu bahiga basabwe kujya kwimenyereza umwuga kandi ari bwo bakigera mu mwaka wa mbere. Byarabatunguye!

Ntibyarangiriye aho kuko, nk’uko UMUSEKE ubivuga, hari benshi muri bo bavuga ko bagiye kurangiza amezi atanu batagera mu ishuri kandi ngo iyo babajije impamvu yabyo, bimwa amatwi.

Hari uwagize ati: “  Byatangiye tuza kwiga bakatubwira ngo tujye kwimenyereza umwuga (Internship). Nyine biradutungura kuko ari bwo twari tukigera ku ishuri,  tutaragera no mu mwaka wa kabiri kandi ubusanzwe umuntu ajyayo ageze mu mwaka wa gatatu mu gihembwe cya mbere”.

Uwo munyeshuri utashatse ko batangaza amazina ye avuga ko bagiye gukora imenyerezamwuga kuva mu Ukuboza(2022) kugera muri Werurwe, 2023 nyuma ntibongeye gusubira mu masomo.

Bamwe biga Computer Engineering

Ikibababaza kurushaho ni uko nta bisobanuro bifatika bahabwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza.

Hari uwagize ati: “  Tumaze igihe tutiga. Faculity yacu barayihagaritse ku ishuri. Ariko ntabwo tuzi impamvu bayihagaritse. Tugerageza gukorana inama n’ubuyobozi, tukava mu rugo ariko bakatwihisha, batwemerera nabwo bakatubwira ngo dutegereze hari umuntu bohereje ngo ajye gushaka igisubizo, ntabwo bazi ngo igisubizo kiri he?”.

Avuga ko guhera mu Ukuboza, 2022 abandi banyeshuri bariga ariko bo basa n’abatabyemerewe kubera impamvu batabwirwa.

Icyakora, ikibazo cyabo ngo bakigejeje kubo kireba  haba ku Karere ka Rubavu ndetse no ku nama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza, HEC.

Babasubije ko amashami ‘yagiyeho atabifitiye ibyangombwa’.

Ikibazo ni uko ubuyobozi bw’ishuri buteruye ngo bubibabwire.

Bifuza ko ubuyobozi bwa Kaminuza bwabasobanurira uko ikibazo giteye mu buryo bweruye kandi bwumvikana, bityo ibyo kubasiragiza bigahagarara.

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi Mukuru Wungirije w’ikigo (Vice Chancellor) ,ari nawe uvugira iki kigo, WEIHLER Simeon, ntiyasubiza.

Mu magambo make yagize ati: “ Ntabwo nkumva neza.” Ahita akupa telefoni n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.

HEC ntabyo izi…

Dr. Rose Mukankomeje

Ubuyobozi bw’Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda( High Education Council, HEC) bwabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo ntacyo bazi.

Umuyobozi w’iyi Nama Dr. Rose Mukankomeje ati: “Ntabwo njyewe mbizi, mubaze ishuri ryabo”.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane  hari itsinda ry’abanyeshuri bagiye ku cyicaro cy’Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza, HEC, bagezeyo, ubuyobozi bwayo bubasaba gusubira ku kigo cyabo bakazabikemurirayo kuko aribo bazi umuzi w’ikibazo.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedIkigoInamaKaminuzaMukankomeje
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyumvire Mibi Iri Mu Bitera Impanuka Zo Mu Muhanda-Polisi
Next Article Ubushinwa, Ukraine, Macron…Ibigarukwaho Muri G7
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?