Hari Abiyitirira Imbuto Foundation Bakambura Abaturage

Itangazo ryasohowe na Imbuto Foundation rivuga ko hari abantu bajya mu giturage bakabeshya ababyeyi bafite abana batsinze neza ariko bakabura ubushobozi, ko ari abakozi ba Imbuto Foundation bityo ko babahaye amafaranga, babafasha abana babo bakazishyurirwa binyuze mu mushinga witwa Edified Generation.

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buvuga ko nta na rimwe bujya bwaka amafaranga abantu bugiye gufasha, bityo ko ababikora ari abatekamutwe, badakwiye guhabwa umwanya.

N’ubwo iki kibazo kidahoraho, ariko ngo hari ubwo igihe kigera abantu bakiyita ko bakorana na Imbuto Foundation bakaka ababyeyi amafaranga kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abagenerwa inkunga ya Imbuto Foundation ngo bige.

Iyi nkunga itangwa binyuze mu mushinga Edified Generation ugamije gufasha kwiga abana b’abahanga batsinze guhera ku manota 70% kuzamura bakabura ubushobozi bitewe n’uko barererwa mu miryango ikennye iri mu cyiciro cya mbere cyangwa icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

- Advertisement -

Itangazo rya Imbuto Foundation hari aho rigira riti: “Nyuma yo kubona ko hongeye kugaragara abiyitirira Imbuto Foundation bagashuka abaturage ko bazabarihira amafaranga y’ishuri cyangwa bakabaha akazi ari uko babahaye amafaranga, turabamenyesha ko abo bantu ari abatekamutwe bagamije kwambura abaturage bakoresheje uburiganya.”

Itangazo riburira

Ni itangazo riburira ariko ry’impuruza kugira ngo abashinzwe kugenza ibyaha binjire muri iki kibazo.

Taarifa yamenye ko muri uyu mwaka abana barenga 600 ari bo bari gufashwa mu mushinga Edified Generation.

RIB hari icyo ibivugaho…

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira avuga ko Urwego avugira rwatangiye iperereza kuri ibi byaha kandi ruri gukorana n’inzego bireba.

Ati: ” RIB yatangiye iperereza iri gukorana ‘inzego bireba.”

Ubusanzwe mu mikorere y’abagenzacyaha, hari ubwo bamenya amakuru ku cyaha runaka bagatangira kugikurikirana, bitaba ibyo urwego runaka cyangwa umuntu runaka agatanga ikirego.

Mu nshingano z’abagenzacyaha mu Rwanda habamo gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Dr Thierry B Murangira yatubwiye ko ibivugwa kuri abo bantu biyitirira gukorana na Imbuto Foundation bigize icyaha bita ‘kwiyitirira urwego rw’umwuga’.

Avuga ko akenshi gukora kiriya cyaha bigendana no gukora ibindi byaha nko gukoresha inyandiko mpimbano, urugero nk’ikarita y’akazi, bigakorwa hagamijwe kwemeza uwo bashaka gutekera umutwe ko ibyo bavuga ari ukuri.

Hejuru y’iki cyaha hazaho n’ikindi cyaha cyitwa ‘ubwambuzi bushukana’.

Iki gikorwa iyo umuntu utekewe umutwe, yizeye ibyo bamubwira akabaha amafaranga cyangwa ikindi bamusabye, bityo bakamwambura utwe binyuze mu kumushuka.

Ingingo ya 281 mu mategeko ahana ibyaha muri rusange mu Rwanda ivuga ko iyo umuntu ukurikiranyweho biriya byaha bimuhamye, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Frw 500 000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version