Ni Ngombwa Ko Abapolisi Baha Indembe Amaraso- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko mu nshingano z’abapolisi harimo no kurengera ubuzima bw’abarwayi kwa muganga, bigakorwa binyuze mu kubaha amaraso.

CP Kabera yabivuze kuri uyu wa Kane Taliki 27, Mutarama, 2022 nyuma y’uko abapolisi bakorera ahitwa kuri Traffic ku Muhima bahaye amaraso Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kugira ngo azafashe abarwayi.

Ati: “Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima, kandi iyo umuntu atanze amaraso bimufasha no kumenya zimwe mu ndwara ashobora kuba yari afite atabizi akaboneraho akivuza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu utanga amaraso neza akayatangira ku gihe bimurinda kuba yarwara indwara y’umutima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yibukije abapolisi ko n’ubwo bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo bagomba no guharanira ko abaturarwanda bagira ubuzima bwiza.

- Advertisement -
Gutanga amaraso birokora ubuzima

Yagize ati: “ Aya maraso azajya gufasha abantu batandukanye bayakeneye barembeye kwa muganga hirya no hino. Uko Polisi y’u Rwanda yitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ni na ngombwa ko abapolisi bitabira igikorwa cyiza cyo gutanga amaraso.”

CP Kabera ashimira abapolisi bakorera ku Muhima n’ahandi mu bigo n’amashami ya Polisi  ubushake bwo gutanga amaraso bafite kandi bakabishyira no mu bikorwa.

Hagati aho Taliki 26 Mutarama, 2022 abapolisi bakorera bo  mu Karere ka Ruhango na Huye nibo batanze amaraso.

Abatanze amaraso bose hamwe ni abapolisi  70.

Bucyeye bw’aho abandi bapolisi 100 baranze amaraso.

Abapolisi batanze amaraso ngo batabare indembe

Muri Werurwe 2017 Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by’ubuzima n’umutekano.

Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zitandura no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubuyobozi bwa RBC bwashimiye Polisi umutima w’abakozi bayo wo gufasha indembe zicyeneye amaraso.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version