Hari Benshi Mu Rwanda Bajora Leta Kandi Ntibakurikiranwe-Umuvugizi Wa RIB

Dr. Thierry B.Murangira

Hashize amasaha macye Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Guardian gitangaje ko hari abantu 100 biganjemo abanditsi n’abandi basaba Perezida Paul Kagame kugira icyo akora  umusizi witwa Innocent Bahati bivugwa ko amaze igihe kirenga umwaka yaraburiwe irengero akaboneka.

The Guardian yavuze ko amakuru ikesha Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu  witwa PEN International avuga ko uriya musizi yaheruka kugaragara mu ruhame muri Mutarama, 2021 hari taliki 07.

Icyo gihe ngo yari ari mu Karere ka Nyanza.

Amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru avuga ko kuva icyo gihe benewabo b’uyu musizi batigeze bongera kumubona kandi ngo telephone ze ntizongeye gucamo

- Advertisement -

Ubwanditsi bwa Taarifa bwabajije ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha iby’uko uwo muhanzi yaburiwe irengero.

Umuvugizi w’uru rwego Dr Thierry B Murangira yatubwiye ko uriya musizi abaye yarajoye Leta bitamuviramo icyaha kuko ngo hari benshi mu Rwanda babikora ntibakurikiranwe kandi ngo biri mu burenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda…

Ikiganiro:

Taarifa: Ese RIB yaba yaramenye iby’uko uyu musizi yaburiwe irengero?

Murangira:  Taliki 09, Gashyantare, 2021 nibwo hari ikirego cyageze kuri station ya RIB mu Murenge wa Busasamana gisaba ko RIB yatangiza iperereza ku ibura rya Innocent Bahati wari warabuze guhera taliki 07, Gashyantare, 2021. Kuva icyo gihe ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kandi bidatinze turatangaza ibyarivuyemo.

 Taarifa: Ese mu makuru mufite kuri uyu musore, yaba yarigeze kugaragara mu cyaha icyo ari cyo cyose?

Murangira: Nta makuru y’uko yigeze kugira icyaha aregwa dufite kugeza ubu. Gusa nk’uko nabivuze, ibikubiye mu byo twabonye mu iperereza bizagaragara vuba aha.

 Taarifa: Ese aho ari hose, yaba ari mu maboko y’urwego rw’umutekano urwo ari rwo rwose?

 Murangira: Oya.

Taarifa: Ese mu byo yavuze cyangwa yakoze haba hari ikintu kigize icyaha yaba yarakoze gishobora kumushyira mu manza?

Murangira:  Byose bizamenyekana muri raporo turi hafi gutangaza

Taarifa: Mu makuru mufite se, hari ikintu yaba yaratangaje kijora cyangwa kivuga nabi Leta y’u Rwanda? Ese ubundi abikoze byaba bigize icyaha?

Murangira: Ntacyo nzi yaba yarakoze ariko abaye yaranabikoze simbona ko byaba bigize icyaha.  Hari abantu benshi mu Rwanda bajora Leta kandi ntibakurikiranwe. Ni uburenganzira bahabwa n’Itegeko nshinga bwo kuvuga ibyo babona bitagenda neza mu mikorere ya Guverinoma.

Taarifa: Niba nta cyaha akurikiranyweho, kandi RIB ikaba yarasabwe kugira icyo ikora harakurikiraho iki?

Murangira:Mu by’ukuri ntabwo ari yo yagize icyo isabwa by’umwihariko, ariko RIB ifite inshingano zo gukora iperereza ku ngingo runaka iri mu nshingano zayo. Ku byerekeye Bahati byo, nakubwira ko tukimenya ko yabuze twahise dutangira iperereza kandi vuba aha turatangaza ibyo twabonye nk’uko nabikubwiye haruguru.

Innocent Bahati

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version