Hari Ibyo Minisitiri W’Intebe Asaba Ba Agronome B’Imirenge Kubahiriza

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kuvuga ashimangirako ba Agoronome b’Imirenge bagomba kwegera abaturage bakareba niba buri muturage afite ingarani, ikimpoteri, ko yateye ibiti bitatu cyangwa birenze bitatu ku rugo n’akarima k’igikoni.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yavugiye ibi mu muhango wo kwizihiza Umuganura uherutse kubera mu Karere  ka Rulindo.

Dr Ngirente yavuze ko akarima k’igikoni kagomba kuba isoko y’ibiribwa byubaka umubiri w’abagize urugo cyane cyane abana.

Gahunda y’Akarima k’igikoni yashyizweho kugira ngo ababyeyi babone imboga zihagije zituma abana babo barya ibirinda indwara bikaza byiyongera ku byubaka umubiri bakura ku mata cyangwa ku nyama ku bafite ubushobozi bwo kuzigura cyangwa aboroye amatungo ahagije k’uburyo bakuramo ayo kubaga ntihasigare icyuho.

- Advertisement -

Mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagize ati: “Nongeye gusubiramo, buri Mugoronome w’Umurenge arebe buri rugo ashinzwe niba rufite ibyo bintu mvuze, ikimoteri cyangwa ingarani, ibiti bitatu cyangwa birenze ku rugo rwabo n’akarima k’igikoni karimo imboga zitunga umuryango zikanagurishwa.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanakomoje ku bunebwe bwa bamwe mu baturage batitabira umurimo bigatuma hari abarumbya.

Yavuze ko abaturage baramutse bitabiriye umurimo uko bashoboye kose, bashobora kweza, wenda bagakomwa mu nkokora n’amapfa, indwara zifata imyaka cyangwa ikindi kindi.

Ngirente avuga ko nta Munyarwanda wagombye kurwaza bwaki kubera ko yagize ubunebwe ntahinge cyangwa ngo yorore amatungo kugira ngo azabone ibizatunga urugo rwe.

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe yarashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage kubona ibituma bagaburira abana babo ibyubaka imibiri yabo bikanayirinda indwara.

Hari n’uburyo bwashyizweho bwo kugaburira abana ku ishuri kugira ngo inzara itabica byatinda bikazatuma barivamo.

Dr Ngirente yibukije abaturage ko u Rwanda rusanganywe gahunda zitandukanye zo guteza imbere abarutuye zikubiye muri cyerekezo bise NST 1 kizarangira mu mwaka wa 2024.

Ku rundi ruhande ariko hari n’ikindi cy’igihe kirambye, kizarangira mu mwaka wa 2050.

Ibyo u Rwanda rwagezeho muri iki gihe, rubikesha ubufatanye hagati y’abayobozi barwo, abafatanya bikorwa barwo ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Muri iri terambere, ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga kandi kijyambere byafashije byinshi.

Ku byerekeye ubuhinzi, hakozwe byinshi birimo kongera ubuso buhingwa n’ubwuhirwa, gutunganya ibyanya byuhirwa hirya no hino mu gihugu,  guhuza ubutaka, gukoresha ifumbire yaba iy’imborera cyangwa mvaruganda, gutubura imbuto bikorewe mu Rwanda n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abari baje kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’igihugu ko iyo ubuhinzi n’ubworozi bidatejwe imbere, n’ibindi bice by’ubuzima bw’igihugu bidindira.

Ngirente yavuze ko mu rwego rwo kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, hari ibintu ubuyobozi n’abaturage muri rusange bagomba kwitaho.

Mu by’ingenzi kirimo gukoresha ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborera.

Yavuze ko n’umuturage utarabona ifumbire mvaruganda; yakoresha imborera kuko yo ikorerwa ‘iwacu mu ngo.’

Kugira ibimpoteri/ingarani yo kumenamo imyanda ibora igahinduka ifumbire nabyo bikwiye kwitabwaho.

Dr Ngirente yavuze ko buri rugo rwo mu Rwanda rwagombye kugira ikimpoteri, rugatera ibiti by’imbuto n’imbuto n’imboga mu karima k’igikoni.

Mu rwego rwo kubafasha kumva ko umuganura ugomba kugendana n’umusaruro, Dr Ngirente yabasabye kumenya kurwanya isuri ku mirima batera ibiti, basibura imirwanyasuri, bagakora amaterasi y’indinganire n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe yagize ati: “ Ndagira ngo byumvikane nanone inzego z’ibanze, niba ushinzwe ubukungu mu Karere, ukaba uri agoronome w’Umurenge, ukaba uri Umuyobozi w’Akagari, ukaba uzi ko hari urugo rutarwanyije isuri, icyo gihe uzaba wavuye ku nshingano zawe.  Ariko nawe muturage ufite umurima, waba munini cyangwa mutoya ukwiye kurwanyamo isuri.  Kurwanya isuri ku buryo budakomeye ni ugukora amaterasi kuko icya mbere afasha arwanya isuri agatuma ubutaka butagenda, icya kabiri ni uko tuyateraho bwa bwatsi bushobora kugaburira amatungo.”

Yibukije abahinzi ko Igihembwe cya mbere cy’ubuhinzi kigiye gutangira, abakangurira kukitabira n’imbaraga zose kugira ngo kizatange umusaruro uhagije ku baturage bityo bihaze mu biribwa, umuganura uzarusheho kuryoha mu mwaka utaha.

Ubuhinzi ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version