Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ibyo RRA Isaba Abifuza Icyemezo Cy’Ubudakemwa Mu Gutanga Imisoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Hari Ibyo RRA Isaba Abifuza Icyemezo Cy’Ubudakemwa Mu Gutanga Imisoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2024 1:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Rwanda Revenue hari ibyo isaba abifuza icyemezo cy'ubudakemwa mu gutanga imisoro.
SHARE

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangarije abasora bose batumiza ibintu mu mahanga n’abakora amasoko ya Leta ko igihe cyo gusaba icyemezo cy’ubudakemwa kitwa Quitus Fiscal cy’umwaka wa 2025 cyafanguwe kugeza tariki 30, Ukuboza, 2025.

Iki cyemeno gisabwa kandi kigatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa e-tax: https://etas.ma.gov.rw.

Abo bantu bagomba kuba bujuje ibikurikira:

  1. Kuba warakoze ubucuruzi mu gihe kitari munsi y’imyaka ibiri kandi ugaragaraho ubudakemwa mu misoro bikagaragazwa no kuba umenyekanisha ukanishyura imisoro yose wanditsweho mu buryo bukwiye, neza kandi ku gihe:
  2. Gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro yose wanditsweho;
  3. Kuba waratumije ibicuruzwa mu mahanga mu mwaka wa 2023 n’uwa 2024 bifite agaciro byibuze ka Miliyoni Frw 100, ubariyemo icyemezo cy’ubwishingizi no mu bwikorezi, icyo bita Cost, Insurance and Freight-CIF.

Indi ngingo ijyanye n’ibi ni uko uwo muntu agomba kugaragaza ibyo byose mu buryo bw’ikoranabuhanga rya EBM, hagaragazwa ingano n’agaciro k’ibyasohotse n’ibisigaye mu bubiko.

  1. Kuba utarigeze ugaragara mu bikorwa bya magendu cyangwa mu yindi mikorere igamije kunyereza cyangwa kutishyura imisoro mu gihe cy’imyaka ibiri ishize,
  2. Kuba ufite kandi unakoresha neza verisiyo igezweho ya EBM kandi utarigeze uhanirwa imikoreshereze mibi yayo mu mwaka wa 2024;
  3. Usaba agomba kuba nta birarane by imisoro y’imbere mu gihugu cyangwa ibya gasutamo afite.

Mu gihe yaba abifite, asabwa kuba afite amasezerano asinye yo kubyishyura kandi yubahiriza ibiyakubiyemo:

  1. Kuba utaramenyekanishije ibihombo mu myaka itatu iheruka kandi ikurikiranye, keretse bigaragaye ko ibyo bihombo byatewe n’ishoramari riremereye ryakozwe cyangwa hari izindi mpamvu zihariye zibisobanura;
  2. Kuba udafite ubundi bucuruzi bugaragaraho amakosa yo kwica amategeko y’imisoro.
  3. Usaba agomba kugaragaza ko ari umunyamuryango uhoraho mu rugaga rw’ abikorera (PSF).

Itangazo rya Rwanda Revenue Authority rivuga ko hari icyo abantu bagomba kwitondera!

Icyo kintu ni uko:

Abasora bemejwe nk’indashyikirwa mu mwaka wa 2024 bakeneye Quitus Fiscal bazahita bayihabwa kandi ubusabe bwose buherekezwa na gihamya ko hishyuwe Frw 10.000 y’iyi servisi:

Usaba iki cyemezo asabwa kumenyekanisha neza umusoro ku nyungu z’umwaka wa 20024 nk’uko batangajwe bitewe n’uko nyuma y’igihe cyo kuwumenyekanisha no kuwishyura hashyizweho uburyo bwo gusuzuma ко imenyekaniska ryakozwe bityo hafatwe ibyemezo hishingiwe ku bizava muri iryo suzuma.

Ingingo ya gatatu yavuzwe haruguru ntireba abapiganirwa amasoko ya Leta, kandi icyo cyemezo kigira agaciro mu mwaka cyatanzwemo gusa.

Abari basanganywe iki cyemezo bongerewe igihe cyo kugikoresha kizageza tariki 31, Ukuboza, 2025.

Itangazo rya Rwanda Revenue Authority rivuga ko Komiseri mukuru wayo afite uburenganzira bwo kwambura iki cyemezo umuntu ugisanganywe igihe cyose byagaragara ko akora ibinyuranye n’amategeko y’imisoro.

Jean Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho, yabwiye Taarifa Rwanda ko umuntu ufite kiriya cyemezo ahabwa inyoroshyo irimo no koroherezwa kugeza imizigo aho acururiza.

Ubusanzwe abacuruzi bakekerezwa n’uko imizigo yabo itinda muri za Gasutamo, ikazahava yishyuye amafaranga menshi y’uko babikiwe iyo mari mu gihe runaka.

Iyo umucuruzi atumiza ibintu mu mahanga afite icyemezo cy’ubudakemwa, bimworohereza kubitumiza no kubigeza mu Rwanda adakererewe kuri za gasutamo kandi agasonerwa 5% by’ibyo byose yatumije.

Uwitonze ati: “ Kuba nta muntu ugukemenga mu misorere yawe, bikorohereza gutumiza ibintu hanze ndetse no kubona amasoko ya Leta kuko tubanza kureba niba uri uwo kwizerwa”.

Komiseri Jean Paulin Uwitonze

Avuga ko abantu bose mu mwaka wa 2024 bahembewe ko basoze neza, bari mu bafite amahirwe yo guhabwa icyemezo cy’ubudakemwa mu misorere.

Ni icyemezo ahanini kireba abakora amasoko ya Leta n’abatumiza ibintu hanze.

TAGGED:featuredIcyemezoImariImisoroUbucuruziUwitonze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Siporo Igomba Kuba Ubucuruzi-Kagame
Next Article Ingabo Za Uganda Zarasanye N’Iza DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?