Hari Icyizere Ko Umunyamakuru Wa Jeune Afrique Ari Burekurwe

Nyuma yo gukatirwa gufungwa amezi atandatu byemejwe n’urukiko rw’i Kinshasa, hari ikizere ko umunyamakuru wa Jeune Afrique witwa Stanis Bujakera ashobora gufungurwa mu masaha make ari imbere.

Yafunzwe kuva ku itariki ya 8 Nzeri, 2023, azira ibyo ubushinjacyaha bwitaga gutangaza ibihuha.

Kuri uyu wa Mbere taliki 18, Werurwe, 2024 nibwo icyo cyemezo cy’urukiko rwo mu murwa mukuru Kinshasa cyatangajwe, bikaba bisobanuye ko ashobora kurekurwa mu masaha make ari imbere kubera ko ayo mezi atandatu yari ayamaze mu buroko.

Inteko iburanisha yamuhamije gukwirakwiza ibihuha no gukoresha inyandiko mpimbano, imukatira gufungwa amezi atandatu no kuriha ihazabu ya $ 400(angana na 516,000Frw).

- Advertisement -

Actualité.cd  yakoreraga muri DRC yanditse ko yamaganye icyo gihano yakatiwe kandi ko umuyobozi wungirije w’iki kinyamakuru azajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Umushinjacyaha Serge Bashonga yari aherutse kumusabira gufungwa imyaka 20 ku birego byo gukwirakwiza inyandiko mpimbano zijyanye n’ubutasi bwa gisirikare ku rupfu rw’umunyapolitiki utaravugaga rumwe n’ubutegetsi witwa Chérubin Okende.

Muri Nyakanga, 2023 nibwo umurambo wa Okende bawusanze mu modoka ye ahitwa Limeté mu Murwa mukuru Kinshasa.

Yari asanzwe ari mu ishyaka ry’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa witwa Moïse Katumbi ufite ishyaka ryitwa Ensemble Pour La République.

Stanis Bujakera akorera na Jeune Afrique n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Bujakera yarezwe kwandikira Jeune Afrique inkuru ishinja ba maneko ba Congo kwica Okende, amezi arenga gato atatu mbere y’uko haba amatora ya Perezida.

Okende yahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ariko aza kwegura mu Ukuboza, 2022.

Ubwo yapfaga, yari Umudepite akaba n’umuvugizi w’ishyaka Ensemble Pour La République rya Katumbi.

Iby’uko Bujakera ashobora kuza kurekurwa mu masaha make ari imbere byatangajwe bwa mbere na BBC kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Werurwe, 2024.

Stanis Bujakera mu ndege aganira na Moïse Katumbi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version