Ikoranabuhanga Rya RURA Ryo Gufasha Abagenzi Muri Kigali Ntirikora

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko  rwatengushywe n’ikoranabuhanga rwarimo rutegura  mu gufasha abagenzi kwishyura ingendo bishingiye ku ntera bakoze.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA niho ibi byatangarijwe.

Ni inkuru ishobora guca benshi intege kubera ko itangajwe hashize igihe gito RURA n’Umujyi wa Kigali batangarije abatuye Umujyi wa Kigali ko guhera taliki 16, Werurwe, 2024 bazajya bishyura urugendo ruhwanye n’intera bagenze.

Icyo gihe byavugwaga ko hari ikoranabuhanga ribara urugendo umugenzi akoze rikarushyira mu mafaranga akaba ari yo yishyura gusa.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho ibiciro no kubigenzura muri RURA, Norbert

Kamana niwe wabibwiye RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Iby’uko umuntu azajya yishyurira urugendo yakoze gusa byari byatoranyijwe n’igisubizo kuko Leta yari iherutse gukuraho ‘Nkunganire’ yishyuriraga umugenzi ingana na 35% by’urugendo rwe rwose.

Mu magambo ye, Kamana yavuze ko iri koranabuhanga ryagombye kuba ryaratangiye gukora ubwo harangazwaga aya mabwiriza ariko ngo ryaje kwanga.

Yemeza ko rizatangira gukora mu mezi atatu ari imbere.

Bivuze ko rizatangira gukora mu mpeshyi y’uyu mwaka!

Ati: “Ikoranabuhanga ryaradutengushye ntibyatuma icyo cyifuza gishyirwa mu bikorwa ariko mu gihe cya vuba, nkurikije ibyo nabonye, ni uko rizaba ryamaze gutungana mu mezi atatu ku buryo abanyamujyi bazatangira kwishyura hagendewe ku ngendo bakoze”.

Icyo abaturage babivugaho

Umuturage witwa Gatsinzi avuga ko ibyo RURA ivuga bidahwitse kuko yagombye kuba yarabwiye abantu gahunda nshya ari uko IZI NEZA ko ikora.

Ati: “ Niba bafashe icyemezo nk’icyo, bagombye kuba bararangije kureba niba iryo koranabuhanga koko rikora. Ntabwo bagombye kubwira abantu gutangira gukurikiza gahunda kandi bazi neza ko ikoranabuhanga ryayo ridakora neza”.

Yongeraho kandi ko n’ubwo bavuga ko hasigaye amezi atatu ngo rikore nabwo bazarishima baribonye.

Asaba ko hagati aho ubuyobozi bwa RURA n’abandi bari gutegurana iby’iryo koranabuhanga bagombye kuba bari gusobanurira abaturage uko rizakora.

Mukamurenzi wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro nawe yatubwiye ko ibyo bintu birimo guhuzagurika, agasaba ko gahunda zajya zitangazwa zamaze guhabwa umurongo aho guhoza abantu mu mpinduka za buri kanya.

Mu buryo busanzwe bukoresha abatega imodoka muri Kigali, umugenzi uteze imodoka ya Nyabugogo-Kanombe ariko akuviramo Rwandex icyo gihe yishyura amafaranga yose yo kuva Nyabugogo ugera Kanombe.

Norbert  Kamana  wo muri RURA yavuze ko ku bakora ingendo zijya mu Ntara ho bisanzwe ko umuntu yishyurira aho ageze, bityo iyo gahunda nshya ngo ntibareba.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version