Hari Ikirwa Cya Iran Amerika Ishaka Ku Ngufu

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Ku ntera iri munsi ya kilometero 32 uvuye ku nkombe za Iran n’amazi bituranye, hari ikirwa kidasanzwe, gikozwe n’amabuye y’amakoro kandi hakaba ah’ingenzi ku kintu gikomeye ari cyo petelori.

Iki ni ikirwa cya Kharg, ahantu h’ingenzi cyane hareshya na kilometero 8 z’uburebure, kandi hashobora kuba ari ah’ingenzi mu byakuruye intambara Amerika yagabye kuri Iran.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bitangiye, hamaze kwicwa abayobozi benshi bakomeye ba Iran no kurasa ahantu h’ingenzi hatandukanye mu gihugu.

Ariko, mu gusubiza, Iran yateye Isiraheli ndetse n’ibihugu by’abaturanyi bo mu Kigobe, inafunga inzira y’umuhora ya Hormuz ifite akamaro kanini, bituma ubukungu bw’isi buhungabana, ibiciro by’ingufu bikazamuka cyane ndetse bibangamira ibiribwa byageraha ku bantu babarirwa muri za miliyari hirya no hino ku isi.

Perezida Donald Trump yavuze kenshi ku biganiro ari kugirana na Irani, ariko yo ikavuga ko nta bihari.

Ari no kohereza ibihumbi by’abasirikare b’Abanyamerika mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu byatumye Tehran ivuga ko Trump ashobora kuba ari gushaka igihe cyo gutegura igitero cyo ku butaka.

Abagize itsinda rya Trump ubwabo ntibigeze bakuraho igitekerezo cyo gufata ikirwa cya Kharg, gitanga hejuru ya 90% ya peteroli Irani yohereza hanze.

Abayobozi ba Amerika, ab’ubu n’abahozeho, bavuga ko igitero nk’icyo cyaba kigamije gusenya ubukungu bwa Irani no kugabanya ubushobozi bwayo ku isoko mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe imari Scott Bessent yavuze ko “amahitamo yose agihari,”

Yongeraho ati: “Icyabaho ku kirwa cya Kharg cyo tuzareba.”

Amerika yamaze kurasa ibirindiro birenga 90 kuri Kharg, harimo imbunda zihanura indege, ibirindiro by’igisirikare byo mu mazi n’ahabikwa ibisasu byo mu mazi.

Hagati aho hari ingabo za Amerika ziri kohereza mu gace Iran iherereyemo gusa ababishinzwe ntibarasobanura ikintu nyamukuru kizijyanyeyo.

NBC News irashishoza igasanga ahubwo zishobora kuba zigiye kuba ziri hafi ya Iran ngo zizafate kiriya kirwa zidakererewe.

Zishobora kandi kuzakoreshwa mu kurinda umuhora wa Hormuz ngo Iran idakomeza kuwurasaho ibuza ubwato bw’abo idashaka kuwucaho.

Ese Amerika igabye igitero cyo k’ubutaka byayihira? Si benshi babibona batyo!

Umwarimu Christian Emery, inzobere mu mubano wa Amerika na Irani muri University College London, yavuze ko Trump aramutse abikoze yaba ari gushyira mu kaga igihugu cye igihe yaba agabye icyo gitero yizeye ko abayobozi ba Irani basigaye bashobora kwemera kumanika amaboko.

Ariko yongeyeho ko “intsinzi ya gisirikare yaba itizewe na gato,” kandi haba hari ibyago byo gutuma ibintu birushaho kuba bibi cyane.

Ubwo NBC yabazaga Ibiro bya Trump niba hari umugambi wo gutera ingabo ziciye k’ubutaka, nta gisubizo yahawe.

Ikirwa cya Kharg ni iki?

Kubera ko inyanja ikora ku nkombe za Irani iri hasi cyane ku buryo ubwato bunini budashobora kuhagera, Irani yohereza peteroli yayo hafi ya yose inyujijwe mu miyoboro iri munsi y’amazi ijya kuri Kharg.

Iki kirwa cyigeze gukoreshwa n’ubwami bwa Irani mu kugifungiraho imfungwa za politiki.

Ni ikirwa ubusanzwe ubona ko gifite ibintu nyaburanga byinshi nk’imikindo n’amasoko y’amazi meza, ibintu bidasanzwe ku birwa byo mu Kigobe cya Perise.

Hari n’ibisigazwa by’amateka birimo amashusho yanditswe ku nkuta afite imyaka irenga 2,400, ndetse n’igihome cyubatswe n’Abadage mu kinyejana cya 18.

Mu myaka ya 1950, cyahinduwe ikigo kinini gicukurwamo kikanatunganyirizwamo peteroli nyinahi kikaba gituwe n’abantu nibura 8,000, benshi muri bo bakora mu by’ingufu.

Kwinjira kuri icyo kirwa biragoye, ndetse bakise “Ikirwa Kibujijwe,” ariko amafoto yafashwe n’indege agaragaza ibigega bya peteroli byinshi, imiriro iva mu miyoboro n’ibyambu binini byoherezamo peteroli cyane cyane ijya mu Bushinwa.

Dania Thafer, umuyobozi wa Gulf International Forum, yavuze ko “Kharg ari ubuzima bw’ubukungu bwa Irani.”

Yongeyeho ko Irani ishobora gukora ibintu bibi cyane mu gihe icyo kirwa cyaterwa, igakaza ibitero ku ngabo za Amerika no ku bikorwa by’ingufu byo mu Kigobe.

Trump yavuze ko icyo kirwa kitarinzwe cyane, acyita “agace gato ka peteroli katarinzwe.”

Yanavuze ko yifuje kugifata kuva mu 1988, nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Irani.

Muri icyo gihe, ubwikorezi bwo mu mazi bwari bwarahungabanye kubera intambara ya Iran na Iraq kuko ubwato bwinshi bwahacaga bwaharasirwaga.

Kugeza ubu, biragaragara ko Amerika iri kohereza izindi ngabo muri ako karere, harimo abasirikare 1,000 bamanuka mu kirere n’abandi 5,000 b’Ingabo zo mu mazi.

Hari n’ubwato bwa gisirikare USS Tripoli buri hafi kugera mu Kigobe cya Perise bushobora gukoreshwa mu gitero kuri Kharg.

Iran yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bya Amerika, ikanatanga umuburo igira iti: “Ntumugerageze ubushake bwacu bwo kurinda igihugu cyacu.”

Uburusiya, inshuti ya Iran, bwavuze ko bwizeye ko igitekerezo cyo gutera ku butaka kitazarenga amagambo n’iterabwoba ngo kijye mu bikorwa.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko Amerika ishobora gufata icyo kirwa kubera imbaraga zayo za gisirikare.

Ariko abandi ntibabyizeye.

Umwe mu bayobozi bo mu Kigobe yavuze ko Iran itaracika intege za gisirikare ku buryo Kharg yafatwa mu buryo bworoshye.

Yongeyeho ko Iran igifite ubushobozi bwo gutuma igitero cya Amerika cyahura n’ibibazo.

Kuri ubu, “ubutegetsi bwa Iran buracyahagaze,” nubwo bwagabanutse imbaraga.

Ikirwa cya Kharg kiri hafi cyane y’ubutaka bwa Iran, ku buryo gishobora kuraswaho na roketi, imbunda n’indege zitagira abapilote.

Ndetse kiri kure cyane imbere mu nyanja ku buryo kugira ngo ingabo za Amerika zijyeyo byazifata igihe, bigaha Iran uburyo bwo kwitegura.

N’iyo cyafatwa, kugifata no kugikomeza byaba bigoye cyane kubera ibitero bishobora gukomeza kugikorerwaho.

Mu gusoza, wa muhanga Emery yavuze ko icyo cyaba ari “icyemezo kibi cyane” cyatuma intambara imara amezi menshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *