Mu Cyumweru gitaha abayobozi bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi barateganya guhurira mu Bufaransa bakigira hamwe uko bakunga ubumwe imbere y’Uburusiya bubanye neza na Amerika ya Trump.
Abanyaburayi bavuga ko ari ngombwa ko muri iki gihe bahura bakigira hamwe uko bakomeza gukorana no mu gihe Amerika yaba ibatereranye mu ntambara Uburusiya bushobora kuzabashozaho.
Mu minsi ishize Perezida Donald Trump yatangaje ko yaganirije Vladmir Putin uko intambara igihugu cye kimaze hafi imyaka itatu kirwana na Ukraine yahosha.
Peskov uvugira Guverinoma y’Uburusiya yatangaje ko bishimishije kuba Amerika irebye kure igahagarika imyitwarire yari buzaviramo isi yose akaga.
Na Medvedev wigeze kuyobora Uburusiya nawe yarabivuze, avuga ko ubutegetsi bwa Biden bwari bumaze igihe bukora ikosa rikomeye ryo gukomeza gukora Uburusiya mu jisho.
Ku ruhande rw’Abanyaburayi, Minisitiri w’Intebe w’Ubwomgereza Sir Keir Starmer avuga ko iki ari igihe nyacyo ngo Abanyaburayi bafate ejo hazaza mu ntoki zabo, bamenye uko bakomeza gukorana nk’abanyamuryango ba NATO, badakomeje kurambiriza kuri Amerika.
Hagati aho, intumwa yihariye ya Amerika muri Ukraine iherutse gutangaza ko nta Munyaburayi uzinjizwa mu biganiro byo kurangiza intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya.
Icyakora hari abazagira ibyo bamenyeshwa ariko nta gitekerezo bazabitangaho.
Uruhande rwa Amerika rutangaza ko mu Cyumweru gitaha abayobozi bakomeye barimo Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bazahurira na bagenzi babo bo mu Burusiya muri Arabie Saoudite bakaganira kuri iriya ngingo.
Abazahagararira Amerika muri biriya biganiro ni umujyanama wa Trump mu by’umutekano witwa Mike Waltz , intumwa ye mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff n’abandi bazaba bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio.
Mu Biro bya Trump bavuga ko boherereje Ukraine ubutumire, ariko Perezida wayo Volodymyr Zelensky ahakana ko yabubonye.
Ibiganiro by’amahoro byigeze kuba hagati ya Ukraine n’Uburusiya mu mwaka wa 2015 byiswe Minsk Agreement( byitiriwe Umurwa mukuru wa Belorus witwa Minsk).
Byagarukaga cyane ku buryo bwakoreshwa kugira ngo intara Uburusiya bwigaruriye mu mwaka wa 2014 zisubizwe Ukraine.
Si Crimea gusa kuko hari n’izindi Ntara n’uduce Uburusiya bwa Putin bwigaruriye muri icyo gihe.
Abadipolomate bo mu Burayi bavuga ko ibyari biteganyijwe muri ariya masezerano bitagezweho kuko yajemo impande nyinshi zibifitemo inyungu.
Yari amasezerano yatangijwe ku bufatanye bw’Ubufaransa n’Ubudage agamije kureba uko intara za Donbas na Crimea zasubizwa Ukraine ariko byaranze.
Muri iki gihe Ubwongereza bwa Sir Keir buri gukora uko bushoboye ngo buhuze Uburayi bwose bwunge ubumwe mu kwishakamo igisubizo cyatuma bukomeza guhangana n’Uburusiya no mu gihe Amerika yabutererana.
Starmer kandi arateganya, mu mpera za Gashyantare, kuzahura na Perezida Donald Trump bakaganira ku byifuzo bya bagenzi be bo mu Burayi ku byerekeye umubano na Putin.
Yemeza ko azakora uko ashoboye Amerika igakomeza kubana n’Uburayi mu byo bukora byose.
Intego ye ni ugukomeza gufatanya n’Abanyamerika mu kwirinda ko abanzi b’Uburayi bagwiza amaboko bakaba bagira uruhare mu kudurumbanya Uburayi n’Amerika.
Ati : ” Igihe turimo kiradusaba gukora ku buryo umutekano dusangiye uhama, tugahangana n’ibibazo rusange kuri twembi”.
Ubufaransa nibwo bwatumije iriya nama ngo Macron aganire na bagenzi be uko bahuza imbaraga batarambirije kuri Amerika kuko basanga ishobora kuzabataba mu nama.
Abanyaburayi bavuga ko bigoye kumenya neza imikorere ya Donald Trump kuko afata ibyemezo bidasanzwe ubundi agategereza ikizavamo.
Ubwo buryo bwe nibwo bwakuye benshi umutima, basanga gukomeza kwiringira ko Amerika izakomeza gufasha Uburayi mu bibazo byayo byaba ari ukwishuka.
Perezida Zelensky aherutse kuvuga ko byaba byiza Uburayi bukoze igisirikare kimwe gishobora guhangana n’Uburusiya.
Yabivugaga ashingiye ku makenga y’uko, uko bigaragara, Amerika ishobora kuzabatererana mu gihe bazaba bayikeneye.
Perezida wa Ukraine yabivuze ahereye ku byo Visi Perezida wa Amerika JD Vance aherutse kuvugira mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano ku isi iherutse kubera mu Budage yiswe Munich Security Conference.
JD Vance yavuze ko ibyo umubano wa Amerika n’Uburayi wari ushingiyeho mu myaka myinshi yatambutse, ubu byahindutse.
Yasaga n’ushaka kuburira Abanyaburayi ko bagomba koga magazi kuko amazi atakiri yayandi
Birasa n’aho uwo muburo Zelensky yawumvise vuba ahita atanga inama yo gukora igisirikare kimwe cy’Abanyaburayi, gishobora kurinda Uburayi bwose.