Ubyumvise wakumva ko ari kera ariko mu mwaka wa 2026 ni vuba cyane. Muri uwo mwaka rero abahanga bavuga ko ibikoresho bya plastic ku isi hose bizaba byarikubye gatatu, ikintu giteye inkeke.
Bamwe muri bo bateraniye i Busan muri Koreya y’Epfo mu nama yiga uko gukora ibikoresho muri plastic itabora byakumirwa.
Abo bagabo n’abagore bo mu bihugu 200 bagomba kuba bemeranyije ku buryo plastic yagabanywa mu bikoresho bikorwa buri mwaka mu nganda zo hirya no hino ku isi.
Muri Basan niho bazafatirwa umwanzuro kuri iyo ngingo igiye kumara inyaka ibiri iganirwaho ariko ntiyumvikanweho.
Umudipolomate wo mu gihugu cya Equateur witwa Luis Vayas Valdivieso asanga kugenda biguru ntege mu gufata umwanzuro kuri iyo ngingo byarabaye impamvu yo gutuma ikorwa rya plastic rikomeza mu bihugu byinshi.
Equateur iba muri Amerika y’Amajyepfo, umurwa mukuru wayo ni Quito.
Vayas yagize ati: ” Mbabwije ukuri ibiganiro byacu byagenze buhoro bituma tudindira”.
Avuga ko ari ngombwa ko byihutishwa, ibyemezo bugafatwa bikava mu nzira.
France 24 yanditse ko atari Equateur yonyine ivuga ko yatengushywe, ahubwo n’abayobozi bahagarariye ibihugu bya Fiji, Panama, Norway na Colombia nabo ni uko babivuga.
Fiji na Panama ni ibihugu bisanzwe bisa n’ibyibera mu mazi y’inyanja bityo plastic ijugunywa mu nyanja ikaba yugarije ubuzima bw’ababituye.
Abahagarariye ibi bihugu bavuga ko abaganira kuri iriya ngingo baca ku ruhande ingingo z’ingenzi zagombye kwanzurwaho kugira ngo imyanzuro itangire gushyirwa mu bikorwa.
Ibihugu bamwe mu badipolonate bari muri iriya nama bavuga ko ibihugu bifite ubushake buke muri kiriya kintu ari Uburusiya, Arabie Saoudite na Iran.
Icyakora birabihakana kuko nka Iran ivuga ko igihugu kiri gukora uko gishoboye kugira ngo gikore nk’abandi muri uwo mujyo.
Uhagarariye Uburusiya witwa Dmitry Kornilov yavuze ko ibyo bashinja igihugu cye bakwiye kubireka kuko niba icyifuzwa ari ugushyiraho uburyo nyabwo bwo guhangana na kiriya kibazo, ibyiza ari uko buri wese bireba aba abyiyumvamo.
Zimwe mu ngingo zitumvikanwaho kugeza ubu ni ukumenya niba plastic iho iva ikagera yahagarikwa cyangwa hajya hakorwa ishobora kubora gusa.
Haganiriwe kandi ku ngingo y’uburyo ibihugu bikennye byahabwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa ibizaba bikubiye mu masezerano azemerezwa i Busan mu mpera z’iki Cyumweru.
Umuyobozi w’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije(UN-Environment) witwa Inger Andersen nawe asaba ko ibyemezo ku biganiro biri kubera i Busan bikwiye kuzaba byafatiwe umwanzuro kuri uriya munsi.
Gusa hari umudipolomate wemeza ko ashingiye ku miterere y’uko ibiganiro byagenze mu gihe cyatambutse, asanga kubona ibyemezo byemeranyijweho ku bwiganze busesuye bizaba ingorabahizi.