Umuhuza wagenwe na Afurika yunze ubumwe, Faure Gnassingbé, yaganiriye n’abamufasha muri uyu murimo ngo harebwe uko ibyaganiririwe i Nairobi mu rwego rwa EAC byahuzwa n’ibyo muri SADC byaganiririwe mu mijyi itandukanye bigamije guhuza u Rwanda na DRC ndetse na M23.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17, Gicurasi, 2025 nibwo Gnassingbé yahurije abo bantu mu Biro bye biri mu Murwa mukuru wa Togo ari we Lomé baganira uko ibyo byakorwa.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bye kuri iki Cyumweru rivuga ko intego ya biriya biganiro ari ukureba uko byose byahurizwa mu idosiye imwe nayo ikazahuzwa n’ibiri kuganirirwa i Doha muri Qatar ku buhuza bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ku byerekeye ibyaganiririwe i Lomé, hanaganiriwe uko ibiganiro bya EAC na SADC nabyo byashyirwa muri iyo njyana kugira ngo hadakomeza kubaho dosiye zitandukanye zivuga ku kibazo kimwe.
Ibitabiriye ibiganiro byatumijwe na Faure Gnassingbé bishimiye aho ibintu bigeze hashakwa amahoro, abo bakaba ari bo Olusegun Obasanjo, Uhuru Kenyatta, Mokgweetsi Masisi, Catherine Samba-Panza na Sahle-Work Zewde.