Umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga witwa Sandrine Maziyateke avuga ko hari umubare w’urubyiruko rw’u Rwanda rutiyumvamo kuba Abanyarwanda ahubwo rwiyumva mu mahanga.
Ngo mu mutwe biyumvamo ‘Green card’.
Mu kiganiro yatangiye mu Ihuriro rya Unity Club, Maziyateke yagize ati: “Hari urubyirujo rufite ikibazo cy’ihungabana mu mateka twanyuzemo ruhunga kure Ndi Umunyarwanda; hari n’abumva ko batari Abanyarwanda. Hano mu Rwanda barahari, banivugisha n’indimi zo mu mahanga cyangwa na rwa rubyiruko rwumva ko rufite green card mu bwonko, inzozi zarwo zikaba kujya mu mahanga.”
Maziyateke Sandrine avuga ko amahirwe ahari ari uko hari umubare munini w’urubyiruko rwamenye ko Ndi Umunyarwanda ishobora komora ibikomere by’amateka u Rwanda rwaciyemo.
Asaba urubyiruko kumva ko kuba u Rwanda rukora ibintu byiza, byagombye kubabera uburyo bwo kuza bagafatanya n’abandi mu kurwubaka.
Ibiganiro byatangiwe muri Unity Club Intwararumuri byagarutse ku ndangagaciro z’Abanyarwanda zose zishingiye kuri ‘Ndi Umunyarwanda.’
Igitekerezo cya Ndi Umunyarwanda gifatwa nk’uruti rw’umugongo rw’ubumwe n’amajyambere y’Abanyarwanda muri iki gihe no mu gihe kizaza.