Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Haribazwa Uwatangaje Inyandiko Z’Uko Israel Izatera Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Haribazwa Uwatangaje Inyandiko Z’Uko Israel Izatera Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2024 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangije iperereza ngo hamenyekane igihugu mu byo zikorana nabyo cyaba cyatinyutse kumena amabanga y’ibyo Israel yateganyaga gukora igihe izaba yateye Iran.

Ayo makuru yasangijwe ibihugu bine bisanzwe bisangira na Amerika amakuru y’iperereza ari byo Ubwongereza, Canada, Nouvelle Zélande na Australia.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubwongereza, Nouvelle Zélande na Australia bigize ihuriro ryo guhanahana amakuru mu butasi ryiswe “Five Eyes”.

Amakuru bivugwa ko yashyizwe ku karubanda kandi bidakwiye ni ay’uko Israel iri gutegura intwaro zikomeye izarashisha Iran mu gihe kiri imbere ubwo izaba yihimura ku gitero cya missile yayirasheho mu byumweru bike bishize.

Inyandiko zirimo uko bizagenda ziherutse gushyira kuri murandasi ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram.

Ni inyandiko z’ibanga rikomeye kuko zanditswe ho ziri ‘Top Secret’.

Inyandiko zose zanditsweho iri jambo ziba zifite amabanga akomeye ku rwego rwo hejuru kurusha ayandi.

Gusa izindi nyandiko uzasanga zanditsweho ngo ‘classified’ cyangwa ‘confidential’ ariko amabanga ziba zibitse ntaba aremereye cyane nk’ayo muri Top  Secret.

Aho ayo mabanga agereye kuri murandasi, CNN yarayabonye irayasoma.

CNN( Cable News Network), yayasangiye n’ikindi kinyamakuru kitwa Axios, byombi birayasesengura binayaganiraho n’abayobozi bafite aho bahuriye nayo.

Ababajijwe kuri iyi ngingo birinze ko amazina yabo atangazwa kubera ubukana bw’amakuru ari muri ziriya nyandiko.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko ziri kureba kandi zikamenya niba ariya makuru yaratanzwe ku bushake n’umwe mu bagize umuryango w’ubutasi bw’Amerika cyangwa niba byarakozwe n’abajura bakoresheje ikoranabuhanga.

Ikiri gukorwa ubu ni ukureba abantu bari bafite ububasha n’ubushobozi bwo kugera kuri ziriya nyandiko na mbere y’uko zigera ku karubanda.

Izo nyandiko zatangajwe hashize igihe gito Israel yivuganye Yahya Sinwar wari umuyobozi mukuru wa Hamas, akaba yarishwe nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wayoboraga Hamas.

Icyizere cy’uko Hamas ishobora guhita itangira kumva ibyo Israel iyisaba ikarekura abaturage bayo yatwaye bunyago cyahise kizamuka muri Israel no muri Amerika.

Icyakora hari abavuga ko hakiri kare kuko Hamas ari umutwe w’abarwanyi banga Israel urunuka ku buryo byagorana ko urekura abaturage bayo ngo ni uko umuyobozi wayo yishwe.

Israel yo ivuga ko izakomeza kwirukana abarwanyi ba Hamas aho bari hose, ikabikora ibibangikanyije no kurwana na Hezbollah.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran witwa  Abbas Araghchi avuga ko uwo ari we wese ushaka gukorana na Israel akayibera icyitso mu gitero iteganya ku gihugu cye, nawe bitazamugwa amahoro.

Yaciraga Amerika amarenga ko ibyo irimo byo gukorana na Israel ishatse yabigendamo gahoro kuko bitazabura kuyigiraho ingaruka.

TAGGED:AmabangafeaturedHamasHezbollahIgiteroIntwaroIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imvura Yatumye Umukino Wa Gasogi United Na APR FC Usubikwa
Next Article Abantu 87 Bishwe N’Igitero Cy’Indege Za Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?