Haribazwa Uwatangaje Inyandiko Z’Uko Israel Izatera Iran

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangije iperereza ngo hamenyekane igihugu mu byo zikorana nabyo cyaba cyatinyutse kumena amabanga y’ibyo Israel yateganyaga gukora igihe izaba yateye Iran.

Ayo makuru yasangijwe ibihugu bine bisanzwe bisangira na Amerika amakuru y’iperereza ari byo Ubwongereza, Canada, Nouvelle Zélande na Australia.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubwongereza, Nouvelle Zélande na Australia bigize ihuriro ryo guhanahana amakuru mu butasi ryiswe “Five Eyes”.

Amakuru bivugwa ko yashyizwe ku karubanda kandi bidakwiye ni ay’uko Israel iri gutegura intwaro zikomeye izarashisha Iran mu gihe kiri imbere ubwo izaba yihimura ku gitero cya missile yayirasheho mu byumweru bike bishize.

Inyandiko zirimo uko bizagenda ziherutse gushyira kuri murandasi ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram.

Ni inyandiko z’ibanga rikomeye kuko zanditswe ho ziri ‘Top Secret’.

Inyandiko zose zanditsweho iri jambo ziba zifite amabanga akomeye ku rwego rwo hejuru kurusha ayandi.

Gusa izindi nyandiko uzasanga zanditsweho ngo ‘classified’ cyangwa ‘confidential’ ariko amabanga ziba zibitse ntaba aremereye cyane nk’ayo muri Top  Secret.

Aho ayo mabanga agereye kuri murandasi, CNN yarayabonye irayasoma.

CNN( Cable News Network), yayasangiye n’ikindi kinyamakuru kitwa Axios, byombi birayasesengura binayaganiraho n’abayobozi bafite aho bahuriye nayo.

Ababajijwe kuri iyi ngingo birinze ko amazina yabo atangazwa kubera ubukana bw’amakuru ari muri ziriya nyandiko.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko ziri kureba kandi zikamenya niba ariya makuru yaratanzwe ku bushake n’umwe mu bagize umuryango w’ubutasi bw’Amerika cyangwa niba byarakozwe n’abajura bakoresheje ikoranabuhanga.

Ikiri gukorwa ubu ni ukureba abantu bari bafite ububasha n’ubushobozi bwo kugera kuri ziriya nyandiko na mbere y’uko zigera ku karubanda.

Izo nyandiko zatangajwe hashize igihe gito Israel yivuganye Yahya Sinwar wari umuyobozi mukuru wa Hamas, akaba yarishwe nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wayoboraga Hamas.

Icyizere cy’uko Hamas ishobora guhita itangira kumva ibyo Israel iyisaba ikarekura abaturage bayo yatwaye bunyago cyahise kizamuka muri Israel no muri Amerika.

Icyakora hari abavuga ko hakiri kare kuko Hamas ari umutwe w’abarwanyi banga Israel urunuka ku buryo byagorana ko urekura abaturage bayo ngo ni uko umuyobozi wayo yishwe.

Israel yo ivuga ko izakomeza kwirukana abarwanyi ba Hamas aho bari hose, ikabikora ibibangikanyije no kurwana na Hezbollah.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran witwa  Abbas Araghchi avuga ko uwo ari we wese ushaka gukorana na Israel akayibera icyitso mu gitero iteganya ku gihugu cye, nawe bitazamugwa amahoro.

Yaciraga Amerika amarenga ko ibyo irimo byo gukorana na Israel ishatse yabigendamo gahoro kuko bitazabura kuyigiraho ingaruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version