Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Harifuzwa Ko Umubare W’Abagore Biga Sciences Muri Kaminuza Ungana N’Uw’Abagabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Harifuzwa Ko Umubare W’Abagore Biga Sciences Muri Kaminuza Ungana N’Uw’Abagabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2024 12:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagore baturutse mu bihugu by’Afurika bari mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri n’igice biga ibikibangamiye abakobwa mu kwiga Sciences muri Kaminuza.

Bavuga ko bitumvikana ukuntu abagore n’abakobwa biga sciences muri za Kaminuza bangana n’agatonyanga mu nyanja.

Ni ikibazo bavuga ko kidindiza imibereho myiza y’abagore n’abakobwa kuko bituma badahanga udushya ngo biteze imbere bateze imbere n’ibihugu byabo.

Abashoboye kwiga mu mahanga bakagera kure mu kumenya sciences bemeza ko kugira ngo igihugu gitere imbere bikwiye ko bazamura barumuna babo.

Dr. Marie Chantal Cyurinyana wo muri Kaminuza nyafurika yigisha imibare na sciences, AIMS, akaba no mu ihuriro ry’abagore bize sciences asanga guha abakobwa uburyo bwo kwiga sciences ari inshingano za buri wese.

Ati: “ Ni ikintu buri wese akwiye gukora kugira ngo ubumenyi bwa siyansi  bugirire akamaro abantu bose cyane cyane abakobwa n’abagore n’ibihugu byabo muri rusange”.

Prof Cecil Naphtaly M.OUMA usanzwe ukora muri Kaminuza ya AIMS avuga ko inama iri kubera mu Rwanda izafasha abayitabiriye kumenya uko ikibazo cy’ubuke bw’abakobwa biga sciences gihagaze n’uko cyagabanyirizwa ubukana.

Uyu muhanga avuga ko mu nama iri kubera mu Rwanda hazatangirwa ibiganiro bisangiza abagore uko bagenzi babo bize sciences babyitwayemo, bikabera abari aho icyitegererezo.

Intego ni ugutuma abakobwa bakura bafite umuhati wo kwiga ayo masomo kugira ngo azabafashe kwihangira imirimo nyuma yo kuminuzamo.

Prof Sam Yala uyobora Kaminuza y’imibare na siyansi, AIMS, Ishami ry’u Rwanda avuga ko mu kigo ayoboye nta heza rishingiye ku gitsina rihakorerwa, ko abanyeshuri b’ibitsina byombi bahiga.

Avuga ko mu myaka iri imbere hari gahunda y’uko abagore n’abagabo bazaba bangana ijanisha muri Kaminuza ayoboye.

Ni intego avuga ko izagerwaho kuko bisanzwe biri no muri gahunda za Leta y’u Rwanda.

Yemera ko ubu Kaminuza nk’iyi, ishami rya Ghana, ari ryo hari ubwo bwitabire wavuga ko buri ku rwego rwo hejuru.

Prof Sam Yala yemeza ko kugira ngo abanyeshuri bige neza, baba abagore cyangwa abagabo, ari ngombwa ko bahabwa ibikoresho byose.

Mu rwego rwo gutebya, yavuze ko Kaminuza ayoboye ari ikigo gikorwamo n’abantu bakora amasaha make.

Inama iri kubera mu Rwanda yitwa African Conference of Women Engineers and Scientists( ACWES).

Abagore bakora ubushakashatsi mu ikoranabuhanga bangana na 31%, Dr. Cyurinyana akavuga ko hagamijwe ko uwo mubare wongerwa.

TAGGED:AbagoreAbakobwafeaturedImibareKaminuzaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC ‘Yafunze’ Umupaka Wayo N’u Rwanda
Next Article Divin Uwayo Yahawe Kuyobora Radio Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?