Harifuzwa Ko Umubare W’Abagore Biga Sciences Muri Kaminuza Ungana N’Uw’Abagabo

Abagore baturutse mu bihugu by’Afurika bari mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri n’igice biga ibikibangamiye abakobwa mu kwiga Sciences muri Kaminuza.

Bavuga ko bitumvikana ukuntu abagore n’abakobwa biga sciences muri za Kaminuza bangana n’agatonyanga mu nyanja.

Ni ikibazo bavuga ko kidindiza imibereho myiza y’abagore n’abakobwa kuko bituma badahanga udushya ngo biteze imbere bateze imbere n’ibihugu byabo.

Abashoboye kwiga mu mahanga bakagera kure mu kumenya sciences bemeza ko kugira ngo igihugu gitere imbere bikwiye ko bazamura barumuna babo.

- Kwmamaza -

Dr. Marie Chantal Cyurinyana wo muri Kaminuza nyafurika yigisha imibare na sciences, AIMS, akaba no mu ihuriro ry’abagore bize sciences asanga guha abakobwa uburyo bwo kwiga sciences ari inshingano za buri wese.

Ati: “ Ni ikintu buri wese akwiye gukora kugira ngo ubumenyi bwa siyansi  bugirire akamaro abantu bose cyane cyane abakobwa n’abagore n’ibihugu byabo muri rusange”.

Prof Cecil Naphtaly M.OUMA usanzwe ukora muri Kaminuza ya AIMS avuga ko inama iri kubera mu Rwanda izafasha abayitabiriye kumenya uko ikibazo cy’ubuke bw’abakobwa biga sciences gihagaze n’uko cyagabanyirizwa ubukana.

Uyu muhanga avuga ko mu nama iri kubera mu Rwanda hazatangirwa ibiganiro bisangiza abagore uko bagenzi babo bize sciences babyitwayemo, bikabera abari aho icyitegererezo.

Intego ni ugutuma abakobwa bakura bafite umuhati wo kwiga ayo masomo kugira ngo azabafashe kwihangira imirimo nyuma yo kuminuzamo.

Prof Sam Yala uyobora Kaminuza y’imibare na siyansi, AIMS, Ishami ry’u Rwanda avuga ko mu kigo ayoboye nta heza rishingiye ku gitsina rihakorerwa, ko abanyeshuri b’ibitsina byombi bahiga.

Avuga ko mu myaka iri imbere hari gahunda y’uko abagore n’abagabo bazaba bangana ijanisha muri Kaminuza ayoboye.

Ni intego avuga ko izagerwaho kuko bisanzwe biri no muri gahunda za Leta y’u Rwanda.

Yemera ko ubu Kaminuza nk’iyi, ishami rya Ghana, ari ryo hari ubwo bwitabire wavuga ko buri ku rwego rwo hejuru.

Prof Sam Yala yemeza ko kugira ngo abanyeshuri bige neza, baba abagore cyangwa abagabo, ari ngombwa ko bahabwa ibikoresho byose.

Mu rwego rwo gutebya, yavuze ko Kaminuza ayoboye ari ikigo gikorwamo n’abantu bakora amasaha make.

Inama iri kubera mu Rwanda yitwa African Conference of Women Engineers and Scientists( ACWES).

Abagore bakora ubushakashatsi mu ikoranabuhanga bangana na 31%, Dr. Cyurinyana akavuga ko hagamijwe ko uwo mubare wongerwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version