Perezida Ndayishimiye Yategetse Ko Inama Zizajya Zikorwa Mu Kirundi

Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye abayoboke b’ishyaka rye, CNDD-FDD, gushyiraho imbaraga zose  Ikirundi kikajya gikoreshwa mu nama zose kandi raporo zigatangwa zanditswe mu Kirundi.

Ni iteka yaciye nka Perezida wa Repubulika kandi rigomba guhita ritangira rushyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko abayobozi bagomba gukora uko bashoboye abaturage bose bakajya bambara inkweto. Yabasabye ko mu mwaka wa 2024 kutambara inkweto bizaba byarabaye umugani.

Abayoboke b’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi babita ‘abagumyabanga’.

- Kwmamaza -

Yasabye abayobozi  gukorana bya hafi kugira ngo nyakatsi icike, abaturage babe mu nzu zimeze  neza.

Ni ikintu yasabye ko cyakorwa muri Komini no mu Ntara zose.

Perezida Ndayishimiye yibukije abari aho ko abiyitiranya n’inzego bayobora baba bibeshya.

Ati: “ Mugomba kumenya ko inzego muyobora zibaruta. Abantu baragenda ariko inzego zigakomeza kubaho.”

Perezida w’u Burundi yemeza ko igihugu ayoboye kigendera ku mategeko, ko ubutabera butangwa kandi bwigenga kandi byose bikorwa hashingiwe kubyo itegeko nshinga riteganya.

Iryo tegeko nshinga ngo ryagiyeho binyuze mu biganiro hagati y’abanyapolitiki n’abandi bose barebwa n’ubuzima bw’igihugu.

Kubera ko igice kinini cy’Abarundi batunzwe n’ubuhinzi, Perezida Ndayishimiye yasabye abagumyabanga ba CNDD-FDD gukangurira abaturage kongera umusaruro mu buhinzi binyuze mu guhinga kijyambere no gukoresha ifumbire.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye kurusha ibindi ku isi.

Biterwa ahanini ni ibibazo bya Politiki byaranze iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Ku ngingo y’uko ari igihugu gitekanye kandi gifite amategeko aboneye, abenshi mu mpunzi z’Abarundi baba mu Rwanda banze gutaha kubera ko ngo batizeye umutekano wabo.

Muri rusange Abarundi bahungiye mu Rwanda bavuga ko imiyoborere ya Perezida Ndayishimiye itanga icyizere ariko bakavuga ko badashira amakenga abandi bakorana nawe.

Bavuga ko ntawashira amakenga Minisitiri w’Intebe w’u Burundi witwa Gervais Ndirakobuca bahimba ‘Ndakugarika.’

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Gervais Ndirakobuca

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version