Uwo Biden Ashaka Gushinga CIA Nawe Yikanga U Bushinwa

Umugabo witwa William Burns niwe Perezida Joe Biden ashaka gushinga CIA. Burns yavuze ko uko byagenda kose USA itagomba kujenjekera u Bushinwa kuko ari ikibazo ku buhangange bwayo kandi mu nzego nyinshi.

Ambasaderi William Burns yamaze imyaka 30  ahagarariye USA mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Burasirazuba Bwo Hagati.

Ku munsi w’ejo hashize yabwiye Komite ya Sena ishinzwe ubutasi ko USA igomba guhora icungira hafi u Bushinwa kuko ari igihugu gifite imigambi yo kuyikura ku buyobozi bw’isi.

Kuri we u Bushinwa bwo muri iki gihe buteje akaga USA kurusha uko byahoze mbere kuko umugabo ubuyoboye[Xi Jinping] afite imigambi migari yo kubugira igihangange.

- Advertisement -

Yabwiye Komite ya Sena ati: “ Hari ahantu henshi kandi hadasiba kwiyongera u Bushinwa bukomeje kutubera ikibazo. Ni igihugu kitorohera abantu.”

Burns avuga ko u Bushinwa buri gukora uko bushoboye kugira ngo bugere ku ntego zabwo kandi yongeraho ko bubikora neza k’uburyo budakomwe mu nkokora bwagera kuri byinshi kandi mu gihe gito.

Ikindi avuga ko gitangaje kandi kigomba kwitonderwa ni uko u Bushinwa bushaka no kugira ijambo ku Banyamerika ubwabo.

Avuga ko kugira ngo USA ishobore guca intege u Bushinwa ari ngombwa ko Abademukarate n’aba Repulicans bahuza umugambi bagakorera hamwe.

Kuri we, guhangana n’u Bushinwa ‘ntibigomba kuba ibya bamwe.’

Avuga ko guhangana n’u Bushinwa bitandukanye cyane no guhangana n’u Burusiya bwaba ubw’ubu cyangwa ubwo mu Ntambara y’Ubutita kuko u Bushinwa bwo ari ikibazo kuri USA haba mu bya gisirikare, mu ikoranabuhanga no mu bukungu.

Ikindi ni uko u Burusiya kuri we ari igihangange cyacitse intege n’ubwo Vladmir Putin ajya ashaka kububyutsa.

CIA ivuga ko kwiga isi n’abayituye bitanga uburyo bwo kwirindira umutekano

Komite ya Sena yose yemeye kandidatire ya William Burns.

Niwe ugiye kuba umuyobozi wa CIA wa mbere wabaye Ambasaderi kuko abandi babaga barabaye abasirikare cyangwa abakozi basanzwe muri CIA cyangwa muri Ambasade za USA hirya no hino ku isi.

William Burns yahagarariye USA mu bihugu birimo u Burusiya na Jordan.

Yakoze akazi gatandukanye i Washington mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Agiye gusimbura David S.Cohen wayoboraga CIA by’agateganyo.

Uyu nawe yayoboye CIA asimbuye Madamu Gina Haspel.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version