Hashyizeho Uburyo Bukomatanyije Bwo Gukemura Ibibazo By’Abana

Minisiteri y’uburezi, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, UNICEF n’ikigo gishinzwe kurengera abana batangije uburyo bukomatanyije bwo guhuriza hamwe amakuru ku bana bityo no kubitaho bikazakorwa muri ubwo buryo.

Ni uburyo bise National Child Protection Case Management.

Ababutangije bavuga ko buzafasha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo n’ihohoterwa kubona ubufasha bukomatanyije kandi butangiwe igihe.

Uburyo CPCM iteguye, bushamikiye kuri politiki y’uburezi bw’umwana yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Assoumpta Ingabire uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire iboneye y’abana avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda ifatika yo guteza imbere abana, bagakura babayeho neza.

Kubaho neza bivuze indyo nziza, kurindwa ihohoterwa kandi abana bagakurira mu miryango kandi bakiga.

Ingabire ati: “ Kurinda umwana ni uburenganzira bwe kandi bishingiye kuri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda. Ubu buryo dutangije ni ingirakamaro ku bana bacu kandi nizeye ko buzagera ku ntego kuko buzakora ku bufatanye bw’inzego zose.”

Uburyo bukomatanyije bwo gufasha abana kubona ibyo bakeneye bushingiye kuri gahunda Guverinoma y’u Rwanda isanzwe yarashyizeho, izo gahunda zikaba zikorwa guhera ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye rishinzwe kwita ku bana ishami ry’u Rwanda witwa Julianna Lindsey avuga abantu bakuru aho bava bakagera bafitiye abana umwenda wo kubarera neza no kubarinda icyabahungabanya.

Lindsey yasabye inzego zose zirebana n’imikurire y’abana gufatanya bya hafi kugira ngo bateze imbere iriya gahunda yatangijwe izagere ku ntego zayo.

Ubusanzwe abana bagira ibibazo biva mu miryango bakomokamo, barererwamo cyangwa bakuriyemo.

Amateka y’Abanyarwanda arimo byinshi byatumye imiryango yabo muri iki gihe ifite ibibazo.

Ibyo bibazo nibyo ntandaro y’uburwayi bwo mu mutwe bwibasiye cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi Banyarwanda muri rusange ariko ku nzego zitandukanye z’ubukana.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango imaze igihe itegura itegeko rishya rigenga umuryango, rikazaba rikubiyemo byinshi bigena inshingano n’uburenganzira bya buri wese ugize umuryango.

Nk’uko bizwi, abana bakuriye mu miryango itishimye nabo bakura batyo.

Kutishima kw’abagize umuryango cyane cyane umugabo n’umugore bishyira abana mu kaga ko kugirirwa nabi bikozwe n’umwe mu bagize umuryango wabo cyangwa se inshuti yabo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,  Mireille Batamuriza yigeze kugira inama abashaka kurushinga ko baba bagomba kumenya ko mu gusezerana kuvanga  umutungo mu buryo busesuye, baba bavanze  n’imyenda umwe muri bo [cyangwa bombi] yari asanganywe.

Avuga ko ikintu gikomeye gikunze gusenya ingo ari ugusesagura umutungo w’urugo.

Amakimbirane mu ngo ari mu bituma abagize umuryango badatekana, ntibakore ngo biteze imbere kuko baba badatuje.

Abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’iryo mu bitekerezo, abana babura urukundo rwa kibyeyi bagatangira kwishora mu bikorwa bibangamira amategeko hakiri kare bityo bagakura nta kizere igihugu kibafitiye.

Bumwe mu buhamya butangwa n’abana bananiranye buvuga ko babitewe n’uko abababyaye batabitagaho ngo bababonere ibyangombwa, cyangwa bakabahoza ku nkeke bikazatuma batorongera bakajya kwitwara uko bashaka.

Ab’abakobwa bo batwara inda  abenshi muri bo bakazibyara ariko bakabaho mu buzima bugoye cyane cyane ko baba barabyaye bakiri bato.

Hari n’abakuramo izo nda, bakihekura n’ibindi bibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version