Itegeko rishya rigenga ubworozi mu Rwanda ryashyizemo ihame rya ‘One Health’ mu mategeko, rigamije guhuza imbaraga mu kurinda ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije binyuze mu guhangana n’ikibazo cy’ubudahangarwa bw’indwara ku miti, buzwi nka Antimicrobial Resistance (AMR).
Ni ihame risaba ko ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo n’ibidukikije muri rusange bifatwa nk’ibifitanye isano ya bugufi bityo ingamba zo gukumira no kurwanya indwara zigategurwa mu buryo bukomatanyije ngo izo nzego zose zirindwe.
Iri tegeko ritegana ko aborozi, abaganga b’amatungo n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ubworozi bagomba kwita kuri iri sano, bakirinda ibikorwa bishobora guteza ibibazo by’ubuzima ku bantu, amatungo cyangwa ibidukikije.
Muri iki gihe, hari gutegurwa amabwiriza ya Minisitiri azaba ashingiye kuri iryo tegeko azasobanura uko iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa.
Azibanda ku buryo bwo gutanga imiti y’amatungo, igihe kigomba gutegerezwa nyuma yo guha itungo umuti mbere yo gukoresha ibirikomokaho( amata, inyama, ifumbire) ndetse n’imikorere y’amaduka acuruza imiti y’amatungo n’ibikoresho by’ubuhinzi mu Cyongereza bita Agro-vet shops.
Impuguke mu buzima zigaragaza ko hakenewe kongera ubushobozi bw’ibigo bisuzuma indwara z’amatungo, hagakurikiranwa ikwirakwira ry’indwara, amatungo agakingirwa kandi hagashyirwa imbaraga mu kuyarinda kwandura.
Ibi bigamije kugabanya ikoreshwa ridakenewe ry’imiti irwanya mikorobe, irimo antibiyotike, kuko kuyikoresha nabi cyangwa kenshi bishobora gutuma mikorobe zitera indwara zigira ubushobozi bwo kutongera kwicwa n’iyo miti.
Iki kibazo kizwi nka Antimicrobial Resistance (AMR), giteye impungenge kuko gishobora gutuma indwara zisanzwe zivurwa n’imiti runaka mu buryo bworoshye zongera gukomera, kuzivura bikagorana bityo ibyago byo guhitanwa na zo bikiyongera.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, u Rwanda rwateguye Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kurwanya Ubudahangarwa bw’Imiti ku ndwara (2025–2029), iteganyijwe gutwara miliyari Frw 40.1.
Iyi gahunda ije ikurikira iyari yabanje, ariko isuzuma ryayo ryagaragaje ko ibikorwa byari byarateganyijwe byagezweho ku kigero cya 34% gusa, bigaragaza ko hakiri imbogamizi zikiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kurwanya iki kibazo.
Ubushobozi bwo gusuzuma indwara buri kwagurwa
U Rwanda rumaze kongera ubushobozi bwo gupima indwara hakoreshejwe laboratwari za Bacteriology( ni ishami ry’ibinyabuzima ryiga uko indiririzi zitera uburwayi ibinyabuzima), zifasha kumenya mikorobe zitera indwara no gusuzuma imiti ishobora kuzikiza.
Izi laboratwari zari mu bitaro bine, ariko ubu ubushobozi bwo gukora iri suzuma bukaba bwaragejejwe mu bigo nderabuzima by’ibitaro 19.
Kwagura ubu bushobozi bizafasha abaganga kumenya mikorobe zitera indwara n’imiti ikwiye gukoreshwa, aho gutanga antibiyotike mu buryo budashingiye ku isuzuma.
Gushyira ihame rya ‘One Health’ mu mategeko, kwagura ubushobozi bwo gusuzuma indwara no gushyiraho ingamba zo gukumira ikoreshwa nabi ry’imiti biri mu byitezweho kuzafasha u Rwanda guhangana n’ubudahangarwa bw’indwara ku miti, binyuze mu bufatanye bw’inzego z’ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo n’ibidukikije.
Umworozi abivugaho iki?
Aborozi babigize umwuga bazi neza ko amatungo ashobora kwanduza abantu indwara, nabo bakayanduza.
Bazi ko aho itungo ryataye umwanda( guta amase, guta amahurunguru, amatotoro…) haba hashobora kwanduza abantu iyo bawukandagiye.
Hari n’aborozi bashobora gukurikiranira itungo hanze y’ikiraro, baramuka bagarutse mu kiraro bakaba bakwanduza amatungo bahasize.
Kwirinda ibyo, bizatuma amatungo atekana n’abantu ntibanduzwe nayo.
Jean Claude Shirimpumu ufite ikigo Vision Agribusiness Hub cyorora ingurube, inka n’inkoko muri Gicumbi akaba n’umuyobozi wungirije w’ishami ry’aborozi mu rugaga rw’abikorera, PSF, yabwiye Taarifa Rwanda uko abona iby’iryo tegeko.
Ati: “Iri tegeko nararisomye… Nibyo koko ihame rya One Health ndarizi kandi nzi ko ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije bifite aho bihuriye, bityo kubirindira hamwe byaba ari ingamba nziza.”
Avuga ko mu kigo ayoboye, kizira ko abakozi bavuye kwita ku matungo hanze y’ibiraro, babigarukamo batisukuye.
‘Ihame ry’Ubuzima kuri Twese’- nk’uko Shirimpumu yise One Health- rigamije ko ingamba zifatwa mu kurinda abantu uburwayi, rigomba no kubarinda kuribwa n’indiririzi( parasites) zirimo n’ibirondwe ziva ku matungo kandi n’amatungo ntiyanduzwe n’abantu.
Hari indwara amatungo arwara zirimo ibicurane by’ibiguruka, ingurube zarwaye ibicurane n’izindi…zishobora kugera mu bantu.
Ku byerekeye abantu, hari ubwo bamwe muribo biganjemo abo mu cyaro bituma ku gasozi, inka cyangwa ihene zikaba zahura n’uwo mwanda ugakurira mu nda yazo bityo nazo zikarwara.
Jean Claude Shirimpumu avuga ko aborozi bakwiye kwitwararika, bakirinda ubwabo, bakarinda n’amatungo boroye nayo akabona kubaha umusaruro.
Ikindi Shirimpumu asaba aborozi kuzirikana ni uko n’imikoreshereze y’imiti idashyize mu gaciro mu buvuzi bw’amatungo ishobora kuzagira ingaruka ku bazayarya.
Iyo amatungo atewe imiti mu kuyavura, bisaba igihe runaka kugira ngo iyo miti ibanze iyashiramo haba mu mata( ku nka), mu magi cyangwa mu nyama muri rusange.

