I Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo habereye inama yahuje intumwa z’u Rwanda, iza DRC n’abahagarariye Angola, ikaba yemerejwemo ko hajyaho itsinda rito ry’ingabo zizagenzura niba agahenge bise ak’italiki 04, Kanama gakurikizwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe avuga ko iyubahirizwa ry’ako rizacungirwa hafi n’abasirikare 18 ba Angola, abasirikare batatu b’u Rwanda n’abandi batatu ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ati: “Twizeye ko bazadufasha mu kugenzura iyubahirizwa ry’aka gahenge, Ceasefire, kugira ngo tugire amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, akaba ari cyo twifuza”.
Ku italiki 16, Ugushyingo, 2024 hari indi nama y’abayobozi mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda na DRC ndetse n’abo muri Angola bazahura barebere hamwe uko ibintu byifashe.
Nduhungirehe yabwiye RBA ko hari icyizere ko kariya gace k’Uburasirazuba bwa DRC kazabona amahoro binyuze mu biganiro.
Ati: “ Tuzakomeza mu nzira y’amahoro”.
Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku cyakorwa ngo Uburasirazuba bwa DRC butekane bimaze igihe.
Mu bihe bitandukanye hasinywe amasezerano y’ibigomba gukorwa no aboneke kandi aze ari amahoro arambye ariko, mu gihe gito, uruhande rumwe rukavuga ko urundi hari ibiyakubiyemo rutubahirije.
U Rwanda rwasabye Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko ikwiye kubanza kurimbura burundu umutwe wa FDLR kugira ngo narwo rubone gukuraho ingamba zo kwirinda rwafashe.
DRC, ku ruhande rwayo, ivuga ko kugira ngo ikore ibyo isabwa n’u Rwanda narwo rugomba kubanza gukuraho izo ngamba zirimo no gukura abasirikare barwo ku butaka bwayo, kandi u Rwanda rwo rwahakanye kenshi ko nta basirikare ruhafite.
Mu mezi yatambutse, umutwe wa M23 wigeze kuvuga ko utarebwa n’ibiganiro bihuza ibihugu byombi kuko uba utabitumiwemo.
Muri Nzeri, 2024 mu makuru humvikanye iby’uko Perezida Tshisekedi yasabye ingabo ze guhiga ‘bukware’ Gen Pacifique Ntawunguka bahimba Omega, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa FDLR.
Bivugwa ko iyo ari imwe mu ngingo zo mu biganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi isaba ubutegetsi bwa Kinshasa kubanza gukuraho abayobozi bose ba FDLR.
Kuva amabwiriza ya Tshisekedi yo kwivugana Ntawunguka yatangwa, nta makuru y’uko ubuzima bw’iyi nyeshyamba buhagaze aratangazwa.
Umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo uracyakomeje…