Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hashyizweho Itsinda Ryo Kureba Uko Imirwano Ya M23 Na DRC Ihagarara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Hashyizweho Itsinda Ryo Kureba Uko Imirwano Ya M23 Na DRC Ihagarara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2024 7:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiganiro bishyiraho iri tsinda byabereye i Goma
SHARE

I Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo habereye inama yahuje intumwa z’u Rwanda, iza DRC n’abahagarariye Angola, ikaba yemerejwemo ko hajyaho itsinda rito ry’ingabo zizagenzura niba agahenge bise ak’italiki 04, Kanama gakurikizwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe avuga ko iyubahirizwa ry’ako rizacungirwa hafi n’abasirikare 18 ba Angola, abasirikare batatu b’u Rwanda n’abandi batatu ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati: “Twizeye ko bazadufasha mu kugenzura iyubahirizwa ry’aka gahenge, Ceasefire, kugira ngo tugire amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, akaba ari cyo twifuza”.

Amb Olivier Nduhungirehe ubwo yari avuye mu biganiro i Goma.

Ku italiki 16, Ugushyingo, 2024 hari indi nama y’abayobozi mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda na DRC ndetse n’abo muri Angola bazahura barebere hamwe uko ibintu byifashe.

Nduhungirehe yabwiye RBA ko hari icyizere ko kariya gace k’Uburasirazuba bwa DRC kazabona amahoro binyuze mu biganiro.

Ati: “ Tuzakomeza mu nzira y’amahoro”.

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku cyakorwa ngo Uburasirazuba bwa DRC butekane bimaze igihe.

Mu bihe bitandukanye hasinywe amasezerano y’ibigomba gukorwa no aboneke kandi aze ari amahoro arambye ariko, mu gihe gito, uruhande rumwe rukavuga ko urundi hari ibiyakubiyemo rutubahirije.

Therese Kayikwamba Wagner( DRC), Tete Antonio( Angola) na Olivier Nduhungirehe( u Rwanda)
Tete Antonio aganira na mugenzi we w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe
Min Therese Kayikwamba Wagner nawe yagiranye ibiganiro byihariye na Tete Antonio

U Rwanda rwasabye Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko ikwiye kubanza kurimbura burundu umutwe wa FDLR kugira ngo narwo rubone gukuraho ingamba zo kwirinda rwafashe.

DRC, ku ruhande rwayo, ivuga ko kugira ngo ikore ibyo isabwa n’u Rwanda narwo rugomba kubanza gukuraho izo ngamba zirimo no gukura abasirikare barwo ku butaka bwayo, kandi u Rwanda rwo rwahakanye kenshi ko nta basirikare ruhafite.

Mu mezi yatambutse, umutwe wa M23 wigeze kuvuga ko utarebwa n’ibiganiro bihuza ibihugu byombi kuko uba utabitumiwemo.

Muri Nzeri, 2024 mu makuru humvikanye iby’uko Perezida Tshisekedi yasabye ingabo ze guhiga ‘bukware’ Gen Pacifique Ntawunguka bahimba Omega, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa FDLR.

Bivugwa ko iyo ari imwe mu ngingo zo mu biganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi isaba ubutegetsi bwa Kinshasa kubanza gukuraho abayobozi bose ba FDLR.

Kuva amabwiriza ya Tshisekedi yo kwivugana Ntawunguka yatangwa, nta makuru y’uko ubuzima bw’iyi nyeshyamba buhagaze aratangazwa.

Umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo uracyakomeje…

TAGGED:AmahoroCongoDRCFDLRfeaturedGomaInyeshyambaNduhungireheNtawunguka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage 51 Bafatanywe Ibilo 700 By’Amabuye Y’Agaciro 
Next Article Chorale Christus Regnat Yemeye Gutanga Umusanzu Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?