Abahinzi Beza B’Ikawa Bagiye Kubishimirwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko hari amarushanwa amaze iminsi akorwa n’abahinzi b’ikawa ngo harebwe abayitaho neza kurusha abandi babihemberwe.

Ni amarushanwa yiswe ‘ay’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda muri 2024’.

Ni ibyahoze byitwa Cup of Excellence.

Yateguwe mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa ifite ubwiza ku rwego rwo hejuru kandi bakagira n’uruhare mu  kuyimenyekanisha mu mahanga.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 06, Nyakanga, 2024 nibwo abahinzi bahize abandi mu kwita kuri iki gihingwa ngengabukungu bazabishimirwa.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko hasogongewe ikawa 297 zakuwe  hirya no hino mu gihugu kugira ngo izizaba iza mbere zizahembwe.

Gusa ntituramenya umubare w’ikawa zizahembwa uwo ari wo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB witwa Sandrine Urujeni avuga ko iryo rushanwa ari ingenzi mu gutera akanyabugabo abahinzi ngo bakomeze mu mujyo wo kwita ku ikawa ifite ubwiza bukenewe ku isoko mpuzamahanga.

Sandrine Urujeni

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na NAEB, Urujeni yanditse ati: “Ikawa y’u Rwanda ihora ari nziza cyane. Turashaka gukomeza kuyamamaza no kumenyekanisha isura n’ubwiza bw’ikawa yacu. Amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda agamije gushaka ikawa ihiga izindi mu bwiza, bizanafasha abahinzi bacu b’ikawa kwagura amasoko ndetse n’imikoranire n’abaguzi baturutse impande zose z’isi”.

Igikorwa cyo guhemba abahinzi beza b’ikawa kizabera muri Kigali Convention Center; ikawa zabaye nziza kurusha izindi zizahagurishirizwa kuri cyamunara izafungurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 12, Nzeri, 2024.

Ikawa zitabiriye aya marushanwa ni ikawa yogeje neza, iyanitswe neza n’itonowe igahita yanikwa.

Abahinzi batanze izo kawa ni abibumbiye mu makoperative, inganda ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri NAEB Urujeni Sandrine ashima uko abo bahinzi babigenje.

Ati: “Turashimira cyane abitabiriye aya marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda uyu mwaka. Bagaragaje umuhate udasanzwe. Imbaraga zabo ntizigira uruhare mu iterambere ry’inganda z’ikawa gusa ahubwo zinazamura isura n’izina by’ikawa y’u Rwanda. Dutegura aya marushanwa ngo tubereke ko tuzirikana umurava wabo, ndetse no gushimangira ko tubashyigikiye”.

Amarushanwa ngarukamwaka agamije kurushaho kuzamura ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda, kuyimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kongerera imbaraga abahinga ikawa.

Imibare yerekana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 ikawa yagurishijwe hanze yanganaga na toni zirenga ibihumbi 20 zikaba zarinjirije u Rwanda miliyoni $115.9.

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ayo u Rwanda rwari rwarateganyije ko ruzasarura muri iyo kawa kuko ayo rwari rwarateganyije yari miliyoni $ 83.

Ayiyongereyeho angana na 32.14%.

Muri uwo mwaka kandi ikawa yari ifite 12.2% by’amafaranga ibihingwa ngengabukungu byose byoherejwe hanze byinjirije u Rwanda.

Ibihugu bigura ikawa y’u Rwanda kurusha ibindi ni Ubusuwisi, Ubwongereza, Finland, Ubudage, Ubuyapani, Ubufaransa na Sudani y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version