Hasinywe Ubufatanye Bw’Ingabo Z’u Rwanda N’Iz’Ubwami Bwa Maroc

Hasinywe amasezerano yo gukorana hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

Juvénal Marizamunda uyobora Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda n’itsinda ayoboye bari mu bwami bwa Maroc mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Ku munsi warwo wa mbere hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Rabat mubya gisirikare.

Minisitiri Marizamunda yajyanye yo na Colonel David Mutayomba uyobora ishami rya Minadef rishinzwe kubakira abasirikare ubushobozi b bita J7 ari kumwe na Lt Col Angéline Kamanzi, umuyobozi w’ishami rya Minadef rishinzwe gusesengura amakuru y’ubutasi mu Cyongereza bita Director of Analysis in Defence Intelligence.

Ibiganiro bagiranye na bagenzi babo bo muri Maroc byitabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu witwa Shakilla Umutoni.

Itangazo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yashyize kuri X, rivuga ko ubwo Minisitiri Marizamunda yageraga yo, we n’abo ayoboye babanje gushyira indabo ku kibumbano cy’uwo muri Maroc bafata nk’Umubyeyi w’ubu bwami witwa Mohammed V.

- Kwmamaza -

Hari mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye mu mateka y’iki gihugu giherereye mu Majyaruguru ya Afurika ahitwa Maghreb.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, baganiriye n’ubuyobozi bukuru muri Minisiteri y’ingabo za Maroc bwari buhagarariwe na Abdeltif LOUDYI, baganira kandi bemeranya ko mikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibyo biganiro, hasinywe amasezerano y’imikoranire yiswe Military Cooperation Agreement hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ayo masezerano ari uburyo buhamye bwo kuzamura imikoranire hagati y’ingabo kandi iri mu ngeri nyinshi zirimo no mu kubakirana ubushobozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto