Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 bo mu Midugudu ya Kabarore, Nyenyeri na Ramiro mu kagari ka Shara ho mu murenge wa Muganza muri Rusizi ituriye  CIMERWA iri hafi kwimurwa.

Ni mu rwego rwo kurinda abaturage ingaruka zo guturana n’uruganda rukora sima kuko ruteza ubuzima bwabo akaga bitewe n’imyuka ihumanye, ivumbi n’urusaku biruvamo.

Ibyo kubimura ariko si igitekerezo kije ejobundi kuko Perezida Paul Kagame ari we wabisabye mu mwaka wa 2022 ubwo yasuraga abaturage ba Rusizi, abavuga rikijyana bakamugezaho iki kibazo.

Icyo gihe yabihaye umurongo, avuga ko hagati y’uruganda n’abaturage hari kimwe kigomba kwimuka.

Kagame yavuze ko byagorana ko uruganda rwimurwa, ariko ko kwimura abaturage byo bishoboka.

Muri iki gihe rero, hashyizweho itsinda ry’abatekinisiye ba REMA, aba CIMERWA n’ab’Akarere ka Rusizi ngo bige uko aba baturage bakurwa mu nkengero z’uru ruganda rwa mbere mu gukora sima nyinshi mu Rwanda.

Kugira ngo ruzamure ingano ya sima rutanga ku mwaka, muwa 2015 rwaraguwe, bituma ibintu byangiza bikomoka ku birukorerwamo, ni ukuvuga urusaku, ivumbi n’ibindi, birushaho kwegera abaruturiye cyane cyane abari muri metero 500.

Rya tsinda ry’abatekinisiye rivugwa haruguru ryemeje ko abatuye mu miryango 651 ari bo bakwiye kwimurwa mu gihe kiri imbere.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera muri Rusizi banditse ko tariki 30, Nzeri 2025, ubuyobozi bwa Rusizi bwababwiye ko iyo gahunda ihari.

Sindayiheba Phanuel uyobora aka Karere yagize ati: “Nibyo koko hari gahunda yo kwimura abaturage batuye nibura muri metero 500 mu mpande z’uruganda rwa CIMERWA. Birategurwa k’ubufatanye n’inzego zitandukanye hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage imyuka ihumanya ishobora kubatera indwara z’ubuhumekero, hakiyongeraho n’urusaku ruterwa n’ibikorwa by’uruganda.”

Avuga ko kubimura bizakorwa mu byiciro kandi ko bose nibarangiza kwimurwa bizaha uruganda uburyo bwo gukora rwisanzuye nta mpungenge z’uko abaruturiye bagerwaho n’ingaruka z’ibyo rukora.

Meya wa Rusizi asobanura ko uko ubushobozi buzajya buboneka ari nako abantu bazimurwa bikozwe nmu byiciro.

Ku ikubitiro, hazimurwa abatuye mu nzu zishaje kurusha izindi hirindwa ko zasenyuka zikabagwira kandi nazo hazarebwa izegereye uruganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version