Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatulika ku isi bukorera mu Mujyi ukaba na Leta ya Vatican bwatangaje ifoto ya Papa Lewo XIV yemewe itagira indi iyisimbura igomba kumanikwa ahantu hose hahesha icyubahiro iyi Kiliziya.

Itagaragaza Papa Lewo XIV amwenyura, yambaye ingofero n’imyenda byera, byagenewe Papa gusa.

Papa Lewo aherutse gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatulika asimbuye Papa Francis wapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.

Hejuru y’ikanzu Papa Lewo XIV yambaye, hariho umukufi uri ho umusaraba usize ibara rya zahabu.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko Papa yakiriye abahagarariye ibihugu byabo i Roma, ababwira ko umurimo we w’ubushumba azawukora mu rukundo no guharanira ko abatuye isi bose babana mu mahoro.

Yavuze ko azaharanira ko amahoro agaruka haba muri Ukraine, muri Israel na Gaza n’ahandi hose ku isi.

Niwe Papa wa mbere mu mateka ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uwo yasimbuye yakomokaga muri Argentine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version