Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hatangajwe Uko Abanyeshuri Bazataha Bajya Mu Biruhuko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hatangajwe Uko Abanyeshuri Bazataha Bajya Mu Biruhuko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2023 3:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje uko abanyeshuri bacumbikirwa bazataha mu miryango yabo mu biruhuko biri hafi gutangira.

Ni ibiruhuko bikuru birangiza umwaka w’amashuri wa 2022 n’umwaka wa 2023.

Abo banyeshuri bazatangira gutaha kuva ku italiki 13 Nyakanga kugeza ku italiki 16, Nyakanga 2023.

Guhera taliki, 13 Nyakanga 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, abo mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Ruhango na Gisagara, abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, abo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba, n’abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Abazataha ku italiki 14 Nyakanga, ni abo mu bigo byo mu turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku italiki 15 Nyakanga, hazataha abo mu turere twa Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bucyeye bw’aho ni ukuvuga taliki 16, Nyakanga, hazataha abo mu bigo biherereye mu Turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

NESA irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, hashakwa hakiri kare imodoka zizatwara abanyeshuri.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge nabo barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri kandi bagasuzuma niba abayobozi b’ibigo by’amashuri baraguriye abana amatike y’ingendo ku gihe.

Mu korohereza abana muri izo ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK ku Gisozi.

NESA iraburira abanyeshuri bamenyereye gukererwa ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa nta munyeshuri uzakirwa kuko stade izaba yafunzwe.

TAGGED:AbanaAbanyeshuriAmashurifeaturedimodokaNESA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwato Bw’Intambara Bw’Ubushinwa Bwageze Muri Nigeria
Next Article Perezida Kagame Avuga Ko Ntawe Ushobora Gusibisha Ikaramu Amateka Yanditswe Mu Maraso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Gitunganya Intanga Zo Gutera Ihene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?