Mu mahanga
Ubwato Bw’Intambara Bw’Ubushinwa Bwageze Muri Nigeria

Itangazamakuru ryo muri Nigeria ryatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 02, Nyakanga, 2023, ubwato bw’intambara bw’ingabo z’Ubushinwa bwitwa Nanning bwageze ku mwaro wa Nigeria.
Bwaje buciye mu Nyanja y’Atlantica bugarara ku cyambu cya Lagos.
Ikinyamakuru kitwa Politics Nigeria kivuga ko umuyobozi w’ingabo za Nigeria zishinzwe amazi witwa Rear Admiral Joseph Akpan ari we waje kwakira abari muri ubwo bwato.

Abayobozi b’ingabo na gisivili baje kubwakira
Hajemo kandi abasirikare bacye b’Ubushinwa n’abandi bashinzwe gukorera muri ubwo bwato akazi gatandukanye.
Ntiharamenyekana impamvu z’uru rugendo ariko abantu bavuga ko ari ngombwa kuza kwitega uko Amerika iri bubyitwaremo cyane cyane ko muri iki gihe ihanganye n’Ubushinwa mu by’ubukungu no kugira ijambo aho ari ho hose ku isi.

Nigeria nicyo gihugu gituwe n’abaturage benshi kandi gikize kurusha ibindi