Hatashywe Ikibumbano Cyo Kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga

Muri Diyoseze ya Cyangugu ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro hamuritswe ikibumbano (statue) cyakorewe Padiri Ubald Rugirangoga. Uyu mupadiri yabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu Bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Yigishije benshi kuba abanyampuhwe

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha Ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Yari asanzwe ari umwe mu barinzi b’igihango.

USA: Hagiye Kuba Umuhango Wo Gusezera Kuri Padiri Ubald Rugirangoga

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version