Hateranye Inama Y’Umutekano Yiga K’Ugutwara Abambuka Nyabarongo Mu Buryo Butekanye

Nyuma y’uko hari umuntu urohamye muri Nyabarongo ku wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2022 n’uburambo we ukaba waraburiwe irengero, ku Biro by’Akarere  ka Kamonyi hateraniye inama y’umutekano idasanzwe.

Ni inama iteranye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bukoresheje abaturage inama igamije kwihanganisha umuryango w’uwaburiwe irengero ariko nanone bukabwira abaturage ko bagenzi babo bari mu Murenge wa Ruri muri Gakenke bahana imbibe n’Umurenge wa Rongi muri Muhanga baba bagumyeyo.

Ubuyobozi bw’ingabo buri gukora uko bushoboye ngo ibintu bisubire ku murongo

Inama iri kubera mu Karere ka Kamonyi ni inama idasanzwe yahuje inzego za gisirikare, iza Polisi n’iz’ubuyobozi guhera ku rwego rw’Intara kugeza k’urw’Umurenge.

Ku rubuga rwa RBA  rwa Twitter haranditse hati: “Muri aya masaha, mu Karere ka Kamonyi hari kubera inama y’umutekano ihuje Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru isuzuma imbogamizi ziri mu gutwara abantu n’ibintu bambuka umugezi wa Nyabarongo bajya ku mpande zombi.”

- Advertisement -

Ikibazo cy’impunuka yabereye muri Nyabarongo igahitana umuntu n’ubu umurambo we ukaba utaraboneka yabaye ikibazo gikomeye.

Aho gikomereye ni uko uretse no kuba uriya muntu yaburiwe irengero, isenyuka ry’ikiraro gica hejuru ya Nyabarongo kigahuza Umurenge wa Rongi muri Muhanga n’Umurenge wa Ruli muri Gakenke ryahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’impande zombi.

Tariki 25, Ukuboza, 2021, ikiraro cya Gahira gisenywe n’abantu baje gufatwa nyuma ariko bikagira ingaruka ku buhahirane kuko bwakomwe mu nkokora.

Hagati aho tariki 03, Mutarama, 2021 mu Mugezi wa Nyabarongo uhuza uturere twombi  ahitwa Gahira habereye impanuka y’ubwato bubiri bwagonganye ubwo bwari bucyuye abaturage bo ku turere twombi bashakaga gutaha.

Muri iyi mpanuka niho uriya muntu yaguye.

Kuba hari umubiri w’umuntu utaraboneka biri mu byatumye ubuyobozi bw’Intara zombi( iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru) buhura bwemeza ko abo muri Muhanga bari muri Gakenke baba bagumye yo n’abo muri Gakenke nabo bakaguma yo mu gihe kiriya kiraro ‘kigisanwa.’

Amakuru Taarifa yahawe mu gitondo n’umwe mu baturage bo muri Gakenke mu Murenge wa Kivuruga yemezaga  ko hari abantu13  bafashwe bakekwaho uruhare mu gusenya kiriya kiraro.

Ikindi ngo ni uko abasare ari bo basenye kiriya kiraro mu rwego rwo kongera umubare w’abantu bakenera kwambutswa mu bwato  bityo bakabona icyashara.

Hagati aho ariko ngo kiriya kiraro cyari cyarigeze kwangizwa n’ibiza mu mwaka wa 2020 ariko kiba gisanwe by’agateganyo kugira ngo abaturage bakomeze guhahirana.

Abasare( ni ukuvuga abantu bambutsa abandi mu bwato) baje kwigira ‘inama mbi’ yo kugisenya nk’uko amakuru dufite abivuga kugira ngo babone abakiliya bo kwambutsa bava mu Murenge wa Rongi muri Muhanga bajya mu Murenge wa Ruri muri Gakenke.

Muri uko kwambutsa abantu nibwo ku wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021 mu gitondo cya kare ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine ubwato bubiri bwagonganye abantu bararohoma bamwe bararohorwa ariko kuva icyo gihe kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari umubiri w’umugabo witwa Epimaque Niyonteze waburiwe irengero.

Nyuma y’ibi byose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi yagiye guhumuriza abaturage b’i Muhanga ababwira ko Leta iri gukora uko ishoboye ngo kiriya kiraro gusanwe ariko ko hagati aho abaturage b’i Muhanga bari muri Gakenke baba bagumye yo.

Yagize ati: “Twaganiriye na bagenzi bacu bo mu Ntara y’Amajyaruguru dufata ingamba zo kwemeranya ko tudashaka ko hari undi muturage wongera kujya muri ubu bwato ngo tube twamubura kubera ko amazi tutayacunga, uko ashaka yakwiyubika. Ubwo rero ntabwo twashakaga ko hakongera kugira abaturage bagirira ikibazo muri aya mazi.”

 

Byabereye mu gace gahuza Muhanga na Gakenke

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version