Urupfu Ruratwugarije, Inzara Iraturembeje- Abatuye Tigray

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutabara imbabare Bwana Mark Lowcock yatangaje ko mu Majyaruguru ya Ethiopia mu Ntara ya Tigray inzara ica ibintu.

Abantu bagize imiryango 350 000 muri kariya gace bafite ikibazo gikomeye cy’ibiribwa.

Inzara iri muri Tigray yadutse nyuma y’intambara hagati y’abasirikare ba Leta ya Ethiopia n’abari bagize icyasaga n’ubutegetsi bw’iriya Ntara.

Iriya ntambara yatumye abantu miliyoni 1.7 bava mu byabo, ikaba yaratangiye mu mpera z’umwaka wa 2020.

- Advertisement -

Ubugenzuzi bwakozwe na ririya shami buvuga ko bwasanze ibibera muri kiriya gice cya Ethiopia ari agahomamunwa.

Ababukoze bavuga ko hari abaturage inzara yicira ku muhanda, kandi ngo abagore n’abana nibo bibasiwe.

Abagabo bo barahunze abandi bagwa ku rugamba, abasigaye nta cyo bafite baramiza abagize imiryango yabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi hamwe n’iryita ku bana yombi aratabariza abatuye Tigray.

Abaturage inzara yabayemo ikibazo gikomeye kurusha abandi ni abatuye agace ka Qafta Humera, aka kakaba ari agace kitaruye gaherereye mu Burengerazuba bwa Tigray.

Abagatuye bavuga ko mbere y’uko inzara inuma, abarwanyi bo muri Tigray hamwe n’ingabo za Leta babahejeje mu cyera gati, bababuza kujya gukora ibikorwa byatuma bagira icyo bashyira mu nda harimo ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo.

Umwe mu bahatuye yabwiye BBC ko n’imyaka bari birizigamiye baje kuyirya igashora, ubu bakaba barembejwe n’inzara.

Ati: “ Ubu urupfu ruratwugarije, ibintu byadukomeranye, inzara iraturembeje nimutabare!”

Mu magambo yumvikanamo agahinda, avuga ko hari ubwo we na bagenzi be bigeze kubona imodoka zipakiye ibiribwa zihise mu gace kabo bagira ngo wenda nibo zizaniye ariko barazireba zirinda zirenga!

Si ubwa mbere agace Tigray iherereyemo kibasiwe n’inzara kuko no mu mwaka wa 1984 nabwo  yigeze kukibasira hamwe n’akandi bituranye kitwa Wollo.

Amapfa yateye inzara yahitanye abantu bari hagati 600,000 na 1,000,000

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version