Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Hon Edouard Bamporiki yabwiye Taarifa ko iby’uko hari abantu bumvise avuze ko abaye ‘Idebe’ ubwo yahabwaga inka n’umukobwa bakumva ko yaba yaratesheje agaciro abagabo, atabitindaho kuko abantu bumva ibintu ukwabo rimwe na rimwe kudahuje n’ukuri.
Ni mu kiganiro gito yahaye Taarifa kuri uyu wa Gatandatu.
Bamporiki yagize ati: “ Burya hari ijambo ‘idebe’ rikomoka ku Giswayili rivuga idebe muzi ryashizemo amavuta. Mu Kinyarwanda ho Idebe ni imvugo umugabekazi yakoreshaga aganisha ku muntu yihitiyemo agashaka kumufasha guhindura ubuzima akamugabira cyangwa akamukorera ikindi cy’ingirakamaro.”
Avuga ko mu muco w’Abanyarwanda bo hambere, umuntu witwaga Idebe ari uwabaga yarakoze imirimo ikishimirwa n’umugabekazi hanyuma akamugabira.
Ngo yabaga yabikoreye.
Abajijwe niba uriya mukobwa wamuhaye inka bari basanzwe baziranye k’uburyo yayimuhaye nk’umushimira ibikorwa n’imico ye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon Edouard Bamporiki yatubwiye ko we icyo yakoze kwari ukuganiriza abari bitabiriye ibirori yaherewemo iriya nka.
Umukobwa wamuhaye inka asanzwe ari mu bakinnyi ba Filimi mu Rwanda kandi bazwi. Yitwa Isimbi Alliance.
Aherutse kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko yabikoze ashaka gushimira Hon Bamporiki kubera intambwe yateye, akaba yaragizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri.
Yabwiye IGIHE ati: “Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”
Hon Bamporiki yabwiye Taarifa abafashe imvugo ‘ubu ndi idebe ryawe’ ivuzwe n’umugabo ko yagaragaje kwisuzuguza, babiterwa no kutamenya inkomoko y’iyi mvugo mu Kinyarwanda bakayitiranya n’idebe ryashizemo amavuta kandi ngo iyi mvugo y’idebe ryashizemo amavuta ikomoka ku Igiswayili.