Umuhungu Wa Museveni Gen Muhoozi Yahuye Na Perezida Kagame

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka  akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bahurira mu Biro bye, Village Urugwiro.

Ni mu rugendo rw’umunsi umwe Lt Gen Kainerugaba ari mo mu Rwanda ruzamara umunsi umwe.

Hari hashize iminsi micye Kainerugaba avuze ko yubaha Perezida Kagame kandi amufata nka Nyirarume k’uburyo umwanduranyijeho aba adashakira amahoro Kainerugaba ubwe.

Ni muri Tweets amaze iminsi atangaza.

- Advertisement -

Iheruka niyo yatangaje mu masaha macye yabanjirije urugendo ari gukorera mu Rwanda, aho yavugaga ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Mutarama, 2022 ari bube ari mu Rwanda aganira na Perezida Kagame.

Uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ruje gukurikira urw’intumwa idasanzwe ya Museveni Amb Adonia Ayebare aherutse gukorera mu Rwanda azaniye Perezida Kagame ubutumwa yahawe na Museveni.

Birashoboka ko ubu butumwa bwateguzaga urugendo rwa Gen Kainerugaba.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha Politiki  witwa Dr Ismaïl Buchanan kuri uyu wa Gatanu yabwiye Taarifa ko byanze bikunze ibiri kubera mu Karere u Rwanda ruherereyemo muri iki gihe bigamije gusubiza umubano mu buryo.

Avuga ko abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari by’Afurika u Rwanda ruherereyemo ‘banyotewe’  amahoro  n’umutekano kugira ngo bongere bahahirane nk’uko byahoze.

Dr Ismael Buchanan avuga ko ibibera mu Karere u Rwanda ruharereyemo bitanga icyizere cy’amahoro arambye

Dr Buchanan ati: “ Urebye inzinduko ziri kuba muri iki gihe, ukareba n’uko ibintu bihagaze muri iki gihe ubona ko bitanga icyizere ntashidikanywaho ko ibintu biri hafi gusubira mu buryo.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version