Rubavu: Bavugwaho Kwiba Umunyamerikakazi Igikapu Gihenze Ibikirimo Bikarusha

Abagabo babiri bakoraga mu ikusanyirizo ry’amata riri mu Kagari Ka Karambo, Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu baherutse gufatwa na Polisi ibakurikiranyeho kwiba Umunyamerikazi igikapu kirimo ibintu bifite agaciro ka Frw 1,300,000.

Bivugwa ko buriya bujura bwabaye taliki 01, Gicurasi, 2022 ubwo uriya munyamahanga wari wasuye Kaminuza y’ubuzima rusange (University of Global Health Equity) iri i Butaro mu Karere ka Burera yajyanaga n’abanyeshuri bahiga gutembera bukaza kubiriraho bakabitsa ibikapu kuri ririya kusanyirizo.

Kubera ko bwari bwije byabaye ngombwa ko bashinga amahema mu ishyamba rya Gishwati, ibikapu barabibitsa.

Mu gitondo bagiye kubireba ngo bakomeze icyari cyabazanye basanga igikapu cya Kirsten Dodroe nta gihari.

- Advertisement -

Bari abantu 10 biganjemo  abiga muri University of Global Health Equity na Dodroe wari waje kubasura.

Abakekwaho buriya bujura baje gufatwa.

Umwe ni umukozi wa ririya kusanyirizo undi ni umushumba w’inka ziragirwa hafi aho.

Uko byagenze ngo bibe…

Mu masaha y’akabwibwi agatotsi gatwaye abantu, umukozi wa ririya kusanyirizo yafunguriye urugi umushumba amuhereza igikapu cy’uriya Munyamerikakazi.

Birashoboka ko bakibye kubera ko babonaga ko gihenze ndetse bakeka ko n’ibikirimo nabyo bihenze.

Amakuru twamenye ni uko kiriya gikapu cyari icy’agaciro kanini kubera ko nyiracyo akimaranye imyaka irindwi.

Kuba Polisi yarashoboye kukigaruza mu gihe gito byaramushimishije cyane kubera ko kuri we’ntibisanzwe’ ko ikibwe kiboneka vuba nk’uko byageze ubwo yibwaga.

Mbere y’uko yibwa kiriya gikapu, we na bagenzi be bari biriwe mu bukerarugendo muri kariya gace, ndetse ngo abibye kiriya gikapu, bari mu bari bariwe babatwaza imitwaro ndetse banabahembye.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi niba kuba abantu baribye Umunyamerikakazi bidashyira icyasha ku Rwanda, avuga ko muri rusange kwiba bitemewe.

Ati: “ Muri rusange kwiba bihanwa n’amategeko. Inama ni uko abantu babireka kuko uwo ari we wese wibwe aba ahemukiwe kandi uwabikoze iyo afashwe aba agomba guhanwa. Bityo rero inama n’uko abantu babireka.”

Gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye z’umutekano no guhanahana amakuru .

Iz’ibanze nazo zabigizemo uruhare.

Umwe mu bafashwe kandi bamusanganye udupfunyika 10 tw’urumogi, afatirwa mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero.

Igikapu yari yagihishe mu Ishyamba rya Gishwati.

SP Karekezi yasabye abaturiye za Parike  kujya bubaha abantu baza gusura ibyiza by’igihugu kuko ngo uretse kuba binjiriza igihugu amafaranga binagihesha isura nziza.

Abafashwe bashyikirijwe urwego  rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kanama.

Igikorwa cyo kubisubiza nyirabyo cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu witwa Senior Superintendent of Police( SSP) Aphrodis Gashumba.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu SSP Aphrodis Gashumba aha uwari wibwe ibye Polisi yagaruje

Icyo amategeko avuga ku bintu nk’ibi…

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ingingo ya 263 yo muri iri tegeko ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version