Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Huye: Abafite Ababo Bagwiriwe N’Ikirombe Hari Icyo Basaba Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Huye: Abafite Ababo Bagwiriwe N’Ikirombe Hari Icyo Basaba Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 April 2023 6:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bafite ababo bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye babwiye itangazamakuru ko bababazwa n’uko bari kubuzwa kwegera aho bari gucukura ngo bakuremo imibiri ya bariya bantu. Barasaba Leta kubashakira ahantu baba bicaye bakaganirizwa bagahumurizwa kandi ibyo gucukura bigakorwa bahari.

Umukobwa witwa Janvière yabwiye RBA ko iwabo bahungabanye kandi ko ikibababaza kurushaho ari uko bari kubuzwa kwegera aho bari gucukura bashakisha iriya mibiri.

Ati: “ Badushakire ahantu twicara dutegereze ko imibiri y’abantu bacu iboneka. Bareke kuduhinda kandi dufite n’intimba y’abantu bacu tutarabona.”

Uyu mukobwa afite abantu babiri baguye muri kiriya cyobo.

Hari umugabo wavuze ko byaba byiza ababishinzwe babegereye bakabagira inama y’uburyo umuntu yakira ikintu kiremereye nka kiriya.

Ni tekiniki  bita councelling. Ngo si byiza ko abantu bagize ikibazo nka kiriya bafatwa nk’abandi bantu basanzwe, bigasa nk’aho ntacyabaye.

Imirimo yo gushakisha imibiri y’abantu batandatu baguye mu kirombe bivugwa ko bari bagiye gushakamo amabuye y’agaciro irakomeje.

Imashini eshatu za rutura nizo ziri gushakashaka ngo zirebe ko iyo mibiri yaboneka.

Batatu mu bagwiriwe n’igitaka cya kiriya kirombe ni abanyeshuri bigaga muri rimwe mu mashuri yisumbuye yo muri kariya gace.

Gushakisha bariya bantu byatangiye  mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 20, Mata, 2023 ariko bwarinze bucya nta mubiri n’umwe barabona.

Amakuru avuga ko umubyeyi w’umwe mu bagwiriwe na kiriya kirombe yagiye muri côma.

TAGGED:AbanyeshuriAbaturagefeaturedHuyeIkirombe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abamugariye Ku Rugamba ‘Batishoboye’ Bagenewe Amafaranga
Next Article Ubuyobozi Bwa Kamonyi Bwiyemeje Kubakira Abarokotse Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?