Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko buzaca amande ya Frw 10,000 umuntu wese uzagurira umuzunguzayi.
Muri iki gihe mu mujyi wa Huye hakunze kugaragara ubucuruzi bwo ku muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi.
Hari yo benshi bagendana ibucuruzwa mu ntoki, mu ndobo cyangwa mu mabase bashaka uwabagurira.
Akenshi baba bacuruza avoka, indimu, inanasi, imineke, imyenda n’inkweto n’abandi bacuruza ibyo kurya mu ndobo birimo amandazi n’ibiraha.
Abakora ubwo bucuruzi bavuga ko ikibatera kujya mu muhanda ari ubushobozi buce butatuma bajya mu masoko kuko igishoro kidahagije.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege aherutse kubwira itangazamakuru ko ubuyobozi buzi icyo kibazo ko kandi bukangurira abo bazunguzayi kwishyira hamwe ngo bafashwe kujya mu masoko azwi yemewe.
Ati: “Abazunguzayi tugerageza kubafasha no kubashyira hamwe muri iri soko ry’abisunganye. Murabizi ko abadamu bemeye kujya mu isoko bahawe igishoro ubu bameze neza barakora ubucuruzi”.
Meya Sebutege yavuze ko indi ngamba ubuyobozi bwafashe mu guca ubuzunguzayi ari uguhana umuntu uzafatwa agurira umuzunguzayi.
Avuga ko Inama Njyanama y’Akarere yemeje amande y’ibihumbi 10 nk’ibihano bizacibwa ufatwa agurira umuzunguzayi kandi ibyo yaguze akabyamburwa.
Yashishikarije abakora ubwo buzunguzayi kwegera ubuyobozi, kuko hari gahunda yo gufasha ab’imikoro macye.
Ati: ” Twajyaga tubaha guhera ku mafaranga ibihumbi 100, ariko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yemeye ko duha abaturage inguzanyo y’ibihumbi 200″.
Abakora ubuzunguzayi uretse kwikomwa n’ubuyobozi ko bakora ubucuruzi butemewe, banikomwa n’abandi bacuruzi bakorera mu maduka asanzwe kuko bavuga ko babatwara abakiliya kandi bo basora.
Abazunguzayi bacuruza kuri make, abaguzi bakabayoboka.