Huye: Abakekwaho Gucukura Icyobo Cyahezemo Abana Bitabye Urukiko

Major (Rtd) Paul Katabarwa n’abandi bantu bane bavugwa mu bucukuzi bw’ikirombe giherutse kugwamo abantu batandatu barimo bana bane, baraye bitabye urukiko.

Katabarwa aregwa gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya no kudakurikiza ibipimo ngenderwaho.

Abandi areganwa nabo ni abakozi bane bakoraga mu Murenge wa Kinazi imirimo yo gucukura.

Abo ni Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Liberata Iyakaremye wari ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana ndetse na Protais Maniraho wari ushinzwe imibereho myiza muri aka Kagari, ari na ko kabereyemo buriya bucukuzi bwabaye intandaro ya biriya byaha.

- Advertisement -

Abo bandi bashinjwa kuba ibyitso mu cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ubufatanyacyaha mu nyungu bwite.

Abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa. Major (Rtd) Paul Katabarwa yaburanaga yicaye kuko atabasha guhagarara umwanya munini.

Yaje mu rukiko agendera ku mbago.

Yabwiye urukiko ko bigoye kwiregura ku byaha ashinjwa kuko ubwabyo bihabanye.

Ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu aregwa gucukura adakurikiza ibipimo mu gihe aregwa no gucukura bitemewe n’amategeko kuko nta n’ibipimo aba yahawe byo kugenderaho.

Bisa n’aho yashakaga kuvuga ko niba umuntu acukura mu buryo butemewe n’amategeko, atakwirirwa akurikiza ibipimo.

Yabwiye urukiko ko abo bareganwa atabazi kandi ko icyaha cy’ubufatanyacyaha kitashoboka hagati y’abantu bataziranye.

Katabarwa yabwiye urukiko ko abo bantu yababonye bwa mbere ubwo bari bafunganye muri Station ya RIB.

Yongeyeho ko uwo bivugwa ko yavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge mu itangira ry’ibikorwa by’ubucukuzi, ari uwitwa Naomie Mukeshimana bari basanzwe baziranye banaturanye ku Kimironko i Kigali.

Yasobanuye ko yamusanganye n’umuyobozi w’Umurenge wa Kinazi,  aje kubakira utishoboye witwa Jeanne Ntakirutimana, akabasigana, akikomereza gahunda ze.

Ingingo ye yiregura yagize ati: “ Kuba nziranye n’umuntu ntibikora icyaha.”

Avuga ko kuba ubushinjacyaha bugendera ku bivugwa n’abaturage, nta bimenyetso bigaragaza ko hari uwamubonye kuri icyo kirombe ari ibintu bidakwiye guhabwa agaciro.

Katabarwa avuga ko ubusanzwe  bitemewe gufata ibyemezo bishingiye ku kugenekereza.

Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko  yageze i Huye mu 1994 ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, nyuma ajya gukorera i Cyangugu  nyuma aza kugaruka muri Huye ahamara ukwezi kumwe.

Icyo gihe ngo nta bumenyi bw’iby’amabuye y’agaciro yari afite bwari kumubashisha kumenya iby’ayo ashinjwa kuba yarakuye muri kiriya kirombe.

Avuga ko yahasanze ay’umweru, ay’umukara arimo utuntu dushashagirana ndetse n’ay’ikigina.

Yatangarije Inteko iburanisha ko asanzwe afite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri  Ngororero kandi ko ahafite uruhushya rubimwemerera, akavuga ko atari we nyiri ikirombe cyo muri Huye kuko iyo aza kuba ari we yari bwake uruhushya kuko n’urwo afite rwo muri Ngororero yaruhawe binyuze mu mucyo.

Yasabye urukiko kumurenganura agafungurwa kuko hari igihe umuntu ashobora gukoresha amazina n’amazina y’undi.

Yasabye ko yarekurwa agataha, aho gukomeza kuburana afunzwe kuko arwaye kandi akaba atatoroka igihugu.

Gitifu Uwamariya mu kwiregura yagaragaje ko utaba icyitso cy’umuntu utazi n’icy’icyaha kitabaye, kuko ku bwe nta bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwabereye i Kinazi ahayobora.

Icyo yabonye ngo ni inzu yubakiwe utishoboye, atasenye n’ubwo yari yubatswe nta bya ngombwa, kuko hamwe n’abahagarariye Inzego z’umutekano mu Murenge bahisemo kuyireka, cyane ko muri iki gihe n’ubundi abayobozi barwana no kubakira abatishoboye.

Ubwo bageraga ahubakirwaga Ntakirutimana urwaye mu mutwe kandi ngo bari babonye icyobo babwiwe ko ari icyo kumushakira amazi yo mu butaka, ariko basize bategetse ko kugicukura bihagarara.

Icyo gihe ngo hari na raporo bakoze bayohereza ku Karere, icyakora yo ngo yarabuze. Yasigaranye amafoto yonyine yanagaragarije urukiko nk’uko Umunyamakuru wa Kigali Today dukesha iyi nkuru abyemeza.

Kimwe na Gilbert Nkurunziza ndetse na Liberata Iyakaremye bireguye kuri iyi nshuro, ndetse n’abunganizi babo, Gitifu Uwamariya yibajije impamvu abari gukurikiranwa n’amategeko ku bwa kiriya kirombe ari abari barimuwe.

Uwitwa Kigwa we yari amaze amezi umunani yimuriwe mu Murenge wa Maraba, Nkurunziza akaba yari amaze umwaka yimuriwe i Mpare mu Murenge wa Tumba naho Iyakaremye yari amaze imyaka ibiri yimuriwe i Rusatira.

Babajije ibibazo bigira biti: “ Kuki hatabajijwe abayobozi ikirombe cyaguye bahari? Kuki bo batabazwa ibyabaye kandi Uwamariya yari yabihagaritse?”

Iyakaremye na Nkurunziza banagaragaje ko ntacyo basabwaga batakoze kuko nk’uwari ushinzwe ubutaka, Iyakaremye atigeze yegerwa ngo asabwe ibya ngombwa byo kubaka hanyuma yange kubitanga, naho iby’ibirombe byo ngo ntibinaba mu nshingano ze, ahubwo niza agronome.

Nkurunziza we ngo aho yamenyeye ibiri kubera mu Kagari ke yabibwiye umukuriye ari we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Ku kibazo cy’inyandiko zibyemeza, yibukije ko hari mu gihe cya Guma mu rugo kubera indwara ya Coronavirus, icyo gihe hakaba harifashishwaga ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda guhererekanya impapuro.

Yanagaragaje ko ubushinjacyaha buhuzagurika mu gushaka amakuru nyayo kuko ngo n’ubwo bwo buvuga ko gucukura byatangiye mu mwaka wa 2019 atari byo, ko ahubwo byatangiye muri Kanama 2020, kuko yibuka ko ahamagarwa n’umukuru w’Umudugudu wa Gasaka abimubwira yari ari mu kiruhuko cyatangiye  taliki ya 29/7 kugeza ku ya 30/8/2020.

Ababuranye bose bifuje gufungurwa hanyuma bagasanga imiryango yabo kuko barengana.

Ngo ibyo baregwa nta shingiro bifite kuko baregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ayo mabuye nta wigeze agaragaza ko ahari koko.

Ikindi ngo hari guhanwa ibyitso  ariko nta nyiri icyaha wagaragajwe kuko na Naomie Mukeshimana bivugwa ko ari we wagaragaye muri ibi bikorwa, atigeze agaragara mu rukiko  ngo abibazwe.

Iby’ubucukuzi ngo bikwiye kubazwa abayoboraga ako gace ubwo ikirombe cyagwaga, kuko abababanjirije bari babihagaritse.

Protais Maniraho kimwe n’abatangabuhamya, bo bazumvwa ku itariki ya 3 Ukwakira 2023, ari na bwo uru rubanza ruzasubukurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version