Rwanda: Hasohotse Bibiliya Y’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga batangaje ko ubu mu Rwanda hasohowe Bibiliya yanditse mu nyandiko ya Braille igenewe abafite ubumuga bwo kutabona ‘bize’.

Byakozwe mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kujya bisomera Bibiliya ubwabo, ntawe uyibasomeye.

Abayanditse bavuga ko byabasabye imyaka 10 kugira ngo bayivane mu nyandiko nyarwanda ishyirwe mu yindi nyandiko yihariye.

Yanditswe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya wo mu Budage.

- Advertisement -

Dr Donatille Kanimba, uri mu bafite ubumuga bwo kutabona yavuze ko bishimiye kiriya gitabo.

Ati:“Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Jean Marie Mukeshimana, uyobora ikigo gifasha gusubiza mu busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka, yasabye amadini n’amatorero kwigisha Abakirisitu bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kugira ngo nabo bazashobore kumenya ibikubiye muri Bibiliya.

Ati: “Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzadufasha wenda iki kibazo kizabe amateka.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur nawe yasabye abantu kwirinda gusesereza abafite ubumuga bwo kutabona.

Avuga ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite imishinga itandukanye irimo no  kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye.

Hari na gahunda yo gukorana n’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo nabo bazakorerwe Bibiliya yo mu buryo bw’amarenga.

Ni Bibiliya bita ‘Sign Language Bible.’

Ni umushinga Ruzibiza avuga ko watangijwe ariko ushobora kuzamara igihe kirekire kubera ko nawo usaba byinshi.

Bibiliya y’abatabona izasomwa ite?

Viateur Ruzibiza yabwiye Taarifa ko buri gitabo mu bitabo bigize Bibiliya Yera uko ari 66 cyanditswe muri Braille ariko kikaba kiri ukwacyo.

Ati: “ Birumvikana ko ibi bitabo utabiteranya ngo bikore igitabo kimwe kuko cyaba ari kinini cyane. Ntiwapfa kubona aho ukibika kandi no kugikoresha byagorana cyane.”

Pasiteri Ruzibiza ari kumwe na Dr. Donatille Kanimba

Abafite ubumuga bwo kutabona bazajya bahurira ku Ishyirahamwe ryabo riri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro baterane, basome Bibiliya bayunguraneho ibitekerezo.

Ni Bibiliya y’impano, itagurishwa.

Mu Bibiliya muri 2 Timoteyo 3:16 haragira hati: “ Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka.”

Bibiliya Yera iri mu bitabo byahinduwe mu ndimi nyinshi kurusha ibindi ku isi

Ibi bishobora kuba biri mu byatumye Umuryango nyarwanda wa Bibiliya ukorana n’uw’Ubudage kugira ngo bashyire iriya Bibiliya mu nyandiko ya Braille mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version