Huye: Abaturage Baravugwaho Gukomeretsa Abayobozi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ibiro by'Akarere ka Huye biri mu byubatswe kera kurusha ibindi.

Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Karama mu Murenge wa Ruhashya muri Huye haravugwa urugomo rwakomerewe Umuyobozi w’uyu Murenge wari kumwe n’abandi bari bagiye kumena inzoga z’inkorano, baterwa amabuye.

Mu basagariwe harimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye nk’uko amakuru abivuga, gusa we ntitwamenye niba hari icyo yabaye.

Ibi byabaye ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bajyaga ahantu bikekwa ko hakorerwa hakanacururizwa inzoga zitemewe kugira ngo bazimene.

UMUSEKE wanditse ko bamwe mu bakozi bakoreraga uwengega izo nzoga basagariye abo bayobozi, bashaka kubakuta ndetse umwe muri bo baramukomeretsa.

Ikindi ni uko abakoze urwo rugomo batahise bafatwa.

Umwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu yagize ati: “Abayobozi bari baje kumena inzoga zitemewe, ariko bamwe mu bakorera uzenga batera amabuye umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, nyuma umuyobozi w’Akarere amaze kugenda haje umuyobozi w’Umurenge ngo aganirize abaturage, abakozi ba wa muntu wenga akanacuruza inzoga zitemewe baramukubita baramukomeretsa.”

Nubwo hari abahise bahunga, hari abafashwe ngo batange amakuru kuri urwo rugomo.

Abaturage bavuga kandi ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, cyane ko atari ubwa mbere bibaye muri uwo Mudugudu.

Hari uwatanze ubuhamya wagize ati: “Ibi bikorwa by’urugomo ntibikwiye kubaho.Turasaba inzego z’umutekano ko abakoze ibi bashakishwa bagahanwa kuko ngo n’ubundi bikunze gukorwa aho usanga bakorera urugomo abaturage, kandi bigakorwa n’abantu bamwe ari bo babo bagize uruhare mu gushaka gukubita abayobozi.”

Ubwo yabazwaga iby’iki kibazo, Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, yabwiye UMUSEKE ko kiri mu iperereza.

Ati: “Abaturage tubashishikariza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ubwo twareka iperereza rigakora ibyaryo, ariko ibyo twumva mu nkuru n’ibindi iperereza niryo rizababwira ukuri kwabyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo abaturage bagaragaye mu bikorwa bihungabanya umutekano icyo gihe bahinduka abakiliya ba Polidsi, ikabizamo igakurikirana ababikekwaga.

Kamanzi avuga ko kugeza ubu hari abantu batanu bari gushakishw, yibutsa abaturage kureka ubwicamategako kandi ko uwo ari we wese uzabirengaho azakurikiranwa.

Ku byerekeye ko muri uriya Mudugudu haba abanyarugomo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko ‘ibyo bishoboka’ ariko akibutsa ko abanyarugomo bo batazihanganirwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *