Huye: Babuzwa Kwenga Urwagwa Mu Bitoki Bitereye

Abahinzi bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye bavuga ko abayobozi babo bababujije kwenga kwenga no gutara umutobe ngo bazanywe urwagwa biyengeye. Bategekwa kujyana ibitoki ku isoko rya Cyizi bakagurwa n’i Maraba bakaba ari bo babyenga.

Bavuga ko mu masibo hashyizweho ingenza zimenya uwataze ibitoki, uwenze n’uwahishije urwagwa, ku buryo umuntu agira ngo atangiye gusomaho, abayobozi bagahita bamugeraho bakamujyana.

Acibwa amande nk’uwenze inzoga itemewe.

Umwe muri bariya baturage yabwiye Kigali Today ko afite urutoki rugari ariko akababazwa no kuba mu Murenge batuyemo batemererwa kwenga, ahubwo ngo bategekwa kujyana ibitoki ku isoko rya Cyizi.

- Advertisement -

Ati:  “Bapfa kumva ko wenze! Nta kundi kwisobanura, abayobozi bahita baza bakagutwara bakajya kugufunga!

Avuga ko ubusanzwe, umuturage atera urutoki ashaka kugaburira abana be cyangwa kuzarweza akenga ibitoki, urwagwa akarugurusha akavuyemo akakikenuza.

Icyakora avuga ko kurweza warangiza urutoki ukarushyira abanya Maraba bakagaburira abana babo imineke, abawe bayishukuriye, bitari bikwiye.

Hari undi musaza uvuga ko ababazwa n’uko atakenga ngo urwagwa arusangire n’abakwe be.

Agira ati “Ni gute waba warihingiye urutoki, umuntu akaguca ku kunywa urwagwa? Abayobozi banywa za byeri cyangwa se za wisiki! Umuturage se witereye urutoki, abuzwa ate kunywa urwagwa rwe?”

Yibaza impamvu babaca ku rwagwa ariko ntibabace ku kigage gikomoka ku masaka bihingiye!

Uyu musaza witwa Gakire yifuza ko habaho ‘gutandukanya abenga ibikwangari n’umuturage ku giti cye witereye insina ze ushaka kwinywera akagwa’.

Mu mvugo isa n’irimo uburakari, yunzemo ati: “Niba binaniranye nibaduhe umuganda urwo rutoki tururandure! Kuko kubona ibitoki byawe birimo biribwa n’inyoni byanekeye mu rutoki ngo niwakuramo icupa ryo kinywa, ntibikwiye!”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ubundi nta muntu babujije kwenga ngo abe yanywa umutobe cyangwa urwagwa mu rugo iwe.

Icyakora Sebutege avuga ko hari abarenga ku mabwiriza yo kwenga urwagwa rukwiye bakenga ‘ibikwangari.’

Ati “Ikibi ni ubyuririraho agakora inzoga zitemewe, akanazicuruza ku bandi zitujuje ubuziranenge, kandi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ni yo mpamvu duhuza abafite amasaka n’ibitoki n’inganda zemewe zibagurira umusaruro. Ubihanirwa ni uwo biba byagaragaye ko yakoze ibitemewe.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abaturage badakunda urwagwa rwo mu nganda kuko ngo rubica.

Baruhimbye izina ryerekana ubukana bwarwo rya Dundubwonko.

Niyo mpamvu hari abemera bakenga urwagwa bihishe, ari na bo usanga baciwe amande kimwe n’abakora ibikwangari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version