I Bugesera Huzuye Uruganda Rw’Amazi Ruzaha N’Umujyi Wa Kigali

Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rutunganya amazi rukazayasaranga mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere ndetse rugasagurira iy’Umujyi wa Kigali. Rwatashywe na Minisitiri w’ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete.

Ni uruganda ruzatanga metero kibe 40, muri zo 30 zizakoreshwa n’abatuye Umujyi wa Kigali.

Muri 2019 Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’amazi mu Rwanda – WASAC- cyashimangiye intego ya Leta y’u Rwanda ari uko mu mwaka wa2024 buri Munyarwanda azaba abona amazi meza ahoraho hafi ye

Iyi ntego ivuga ko abayafite mu rugo batazongera kuyabura, naho abatayafite mu rugo bo mu cyaro bakayabona nibura kuri 500m.

- Advertisement -

WASAC yavugaga ko abatuye mu mijyi bazabona amazi kuri 200m uvuye iwabo.

Icyo gihe Aimé Muzora wayobora ikigo WASAC yabwiye abanyamakuru ko ku bipimo nk’ibi ubu bageze kuri 62% mu gihugu cyose cyane cyane mu mijyi.

Mu gihugu kirimo abaturage miliyoni 12, WASAC ivuga ko muri 2019 yari ifite abafatabuguzi bagera ku 200,000 bafite amazi mu ngo, abandi bakoresha amavomero rusange agera ku 40,000 hirya no hino mu gihugu.

Mu murwa mukuru ariko hari benshi bakigorwa no kubona amazi.

Bamweretse uko uruganda rwubatswe n’akazi ruzakora
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version