Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Gicumbi Haba Inzoga Yitwa ‘NZOGA EJO’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Gicumbi Haba Inzoga Yitwa ‘NZOGA EJO’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 August 2022 3:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera ko Abanyarwanda benshi bakunda inzoga, buri wese anywa iyo ashoboye kugura cyangwa akayivumba. Abadashobora kugura inzoga ariko bafite urutoki, bahita kwenga bike bafite, umutobe bakawuvanga n’ibindi binyabutabire kugira utubuke kandi basinde badahenzwe.

Niyo mpamvu izo nzoga zibahuta, bamwe bakazita amazina bashingiye ku ngaruka zigira ku wa zinyoye.

Hari izo bita Umumanurajipo, Yewe Muntu( uwayisinze iyo abonye igihugu akibonamo umuntu), Imyumvire Mibi( uwayisinze umubwira ikintu akacyumva amacuri) n’izindi.

Muri izo zindi, hari iyadutse mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi  abaturage bise ‘Nzoga Ejo.’

Bayise batyo kuko umuntu uyinyoye aba atandukanye no kuzongera gukaraba ukundi.

Umusabye gukaraba ngo agire icyo atamira, undi amusubiza ko ‘azoga ejo.’

Mu murenge wa Kageyo niho byabereye

Nzoga Ejo yengwa mu bitoki ariko bakabivangamo amatafari ahiye n’ifumbire.

I Gicumbi rero habayo n’indi bita Poyo.

Umwihariko wayo ni uko uyisinze ahita atakaza ubushobozi bwo kubaka urugo by’abantu bakuru.

Ikibabaje ni uko abaturage bazikunda kubera ko zihendutse.

Litiro imwe(1) igura amafaranga 200( Frw 200).

Abenga izi nzoga bavuga ko abavuga ko zitujuje ubuziranenge babeshya kubera ngo ziba zizujuje ubuzirange.

Ngo zenze mu bitoki bitavangiye!

Meya w’Akarere ka Gicumbi witwa Nzabonimpa Emmanuel ntiyitabye bagenzi bacu bo kuri TV1 bamuhamagaye ngo agire icyo avuga kuri izo nzoga zugarije ubuzima bw’abaturage ashinzwe.

TAGGED:AbaturageGicumbiInzoga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwatubyaye Ukirutse Imvune Yahamagawe Mu Amavubi Azakina CHAN 2023
Next Article Etincelles Igiye Kurunduka, Akarere Kati: ‘Ntaho Izajya’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?