I Gicumbi Haba Inzoga Yitwa ‘NZOGA EJO’

Kubera ko Abanyarwanda benshi bakunda inzoga, buri wese anywa iyo ashoboye kugura cyangwa akayivumba. Abadashobora kugura inzoga ariko bafite urutoki, bahita kwenga bike bafite, umutobe bakawuvanga n’ibindi binyabutabire kugira utubuke kandi basinde badahenzwe.

Niyo mpamvu izo nzoga zibahuta, bamwe bakazita amazina bashingiye ku ngaruka zigira ku wa zinyoye.

Hari izo bita Umumanurajipo, Yewe Muntu( uwayisinze iyo abonye igihugu akibonamo umuntu), Imyumvire Mibi( uwayisinze umubwira ikintu akacyumva amacuri) n’izindi.

Muri izo zindi, hari iyadutse mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi  abaturage bise ‘Nzoga Ejo.’

- Advertisement -

Bayise batyo kuko umuntu uyinyoye aba atandukanye no kuzongera gukaraba ukundi.

Umusabye gukaraba ngo agire icyo atamira, undi amusubiza ko ‘azoga ejo.’

Mu murenge wa Kageyo niho byabereye

Nzoga Ejo yengwa mu bitoki ariko bakabivangamo amatafari ahiye n’ifumbire.

I Gicumbi rero habayo n’indi bita Poyo.

Umwihariko wayo ni uko uyisinze ahita atakaza ubushobozi bwo kubaka urugo by’abantu bakuru.

Ikibabaje ni uko abaturage bazikunda kubera ko zihendutse.

Litiro imwe(1) igura amafaranga 200( Frw 200).

Abenga izi nzoga bavuga ko abavuga ko zitujuje ubuziranenge babeshya kubera ngo ziba zizujuje ubuzirange.

Ngo zenze mu bitoki bitavangiye!

Meya w’Akarere ka Gicumbi witwa Nzabonimpa Emmanuel ntiyitabye bagenzi bacu bo kuri TV1 bamuhamagaye ngo agire icyo avuga kuri izo nzoga zugarije ubuzima bw’abaturage ashinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version