Igisubizo Tshisekedi Yahaye Claire Akamanzi

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere, RDB, Clare Akamanzi yaraye abajije Tshisekedi ko niba mu by’ukuri abona ko umutekano muke ari ikibazo ku gihugu cye, atagombye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Nairobi binyuze mu mikoranire na bagenzi, undi amusubiza ko ikibazo gikomereye aka karere ari u Rwanda.

Hari mu nama yiswe Infrastructure for a Sustainable Clean Energy Economy iri kubera i Davos mu Busuwisi mu rwego rw’indi yagutse yitwa World Economic Forum.

Clare Akamanzi yagize ati: “…Nyakubahwa Perezida niba mu by’ukuri umutekano muke ari ikibazo gikomeye kuri mwe, niba mushoboye gukemura icyo kibazo ubwanyu,  ariko mukaba mutarabikoze mu gihe kirekire gishize, ndashaka kumenya impamvu mudakorana n’ibyemejwe mu masezerano y’i Nairobi kugira ngo haboneke amahoro arambye. Ntekereza ko ibisubizo by’ibibazo igihugu cyanyu  gifite biri mu maboko yanyu kandi ko mukoranye n’abandi ibintu bishobora kujya mu buryo.”

Yavuze ko we nk’Umunyarwandakazi azi neza ko  umutekano ari ingenzi kugira ngo ishoramari n’ubukerarugendo bigerweho.

- Advertisement -

Tshisekedi ati: “Niba uri Umunyarwandakazi, ugomba kuba uzi neza ko mu Ugushyingo, 2022 hari ibiganiro byabaye biza kugera ku masazerano y’uburyo amahoro yagaruka, iki kibazo kikarangira. Iyi nama yabereye i Luanda muri Angola  kandi abayobozi b’ibihugu birebwa na kiriya kibazo bari bahari ni ukuvuga uw’u Rwanda n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.”

Tshisekedi yavuze ko mu masezerano y’i Luanda, bemeranyije ko kimwe mu byagombaga gukorwa kugira ngo amahoro agaruke, ariko abarwanyi ba M23 bava mu birindiro barimo bagasubira muri Sabyinyo, aho bahoze.

Bagombaga kuba babikoze taliki 25, Ugushyingo, 2022 bakazakomeza kubikora kugeza ubwo taliki 15, Mutarama, 2023 nta gice na kimwe bari bube bakibarizwamo.

 Perezida Tshisekedi avuga ko ibi bitakozwe ahubwo ngo  M23 yajijishije amahanga ngo yavuye mu birindiro runaka kandi mu by’ukuri itahavuye ndetse ngo n’aho yabaga yavuye, yacaga ruhinga nyuma ikahagaruka.

Tshisekedi avuga ko M23 yajijishije amahanga( faire semblant) kandi ngo nta kabuza ifashwa n’u Rwanda.

Yanzura ijambo rye, Tshisekedi yeruye avuga ko umutekano muke Akarere k’Ibiyaga Bigari gafite kawuterwa n’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version