Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Huye Harateganywa Kuzubakwa Ikigo Gikomeye Mu Bya Drones
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Huye Harateganywa Kuzubakwa Ikigo Gikomeye Mu Bya Drones

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2023 4:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda havugiwemo ko mu gihe kiri imbere mu Karere ka Huye hazubakwa ikigo kigezweho  mu bya drones.  Bakise Drones Operation Centre.

Biteganyijwe ko iki kigo kizatangwaho Miliyoni € 9 ni ukuvuga arenga miliyari Frw 12,5  kikazubakwa mu Mujyi wa Huye ahahoze ikibuga cy’indege.

Dr Kabalisa René ukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) yagaragaje ko umushinga wo kubaka iki kigo uzarangira mu mwaka wa  2025.

Abahanga ba RISA bavuga ko kiriya kigo kizagira uruhare mu iterambere ry’ikoreshwa rya drones mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Bavuga ko kizifashishwa mu birebana n’ubushakashatsi  mu nzego zitandukanye.

Dr. Kabarisa ati: “ Tuzaba dukoreramo ubushakashatsi. Abantu bashaka kuzana udushya cyangwa abana bashaka kwiga ibijyanye na drone bazahigira kandi tuzabaha n’icyemezo cyabyo.”

Avuga ko abantu bazajya bigishwa gutwara drones bazahabwa impamyabushobozi kandi hakazabaho  kwagura imikoranire n’abandi bantu bashaka kumenya ibijyanye na drones.

Imigambi ivuga ko muri kiriya kigo hazashyirwa ahantu rusange abantu bashobora kugurukiriza drones hazwi nka ‘drones corridors’ hazifashishwa mu gutanga amasomo, gukora ubushakashatsi no guhanga ikintu runaka gishya.

Aho hantu kandi hazaba hari drones zishobora gukodeshwa ngo zifashishwe muri byinshi zikora.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga Iradukunda Yvès yagaragaragaje ko iyi ari intambwe ikomeye igiye guterwa mu guteza imbere urwego rw’ikoreshwa rya drones.

Umunyarwanda uyobora Ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha ibya za robots ryitwa New Generation Academy, Tuyisenge Jean Claude, yagaragaje ko biteze byinshi mu guteza imbere uru rwego.

Drones zizifashishwa  mu nzego zitandukanye z’iterambere harimo ubuhinzi, gupima ubutaka, ubuzima, ubugenzuzi n’ibindi.

TAGGED:DronesfeaturedIkibugaIkoranabuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nkundineza Yavuze Icyamuteye Kwibasira Miss Jolly Mutesi
Next Article Intambara Ya Israel Na Hamas Yongeye YUBUYE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Guhurira Muri Amerika Kwa Kagame Na Tshisekedi Kwimuriwe Mu Ugushyingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muri Somalia Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?