Mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda havugiwemo ko mu gihe kiri imbere mu Karere ka Huye hazubakwa ikigo kigezweho mu bya drones. Bakise Drones Operation Centre.
Biteganyijwe ko iki kigo kizatangwaho Miliyoni € 9 ni ukuvuga arenga miliyari Frw 12,5 kikazubakwa mu Mujyi wa Huye ahahoze ikibuga cy’indege.
Dr Kabalisa René ukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) yagaragaje ko umushinga wo kubaka iki kigo uzarangira mu mwaka wa 2025.
Abahanga ba RISA bavuga ko kiriya kigo kizagira uruhare mu iterambere ry’ikoreshwa rya drones mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Bavuga ko kizifashishwa mu birebana n’ubushakashatsi mu nzego zitandukanye.
Dr. Kabarisa ati: “ Tuzaba dukoreramo ubushakashatsi. Abantu bashaka kuzana udushya cyangwa abana bashaka kwiga ibijyanye na drone bazahigira kandi tuzabaha n’icyemezo cyabyo.”
Avuga ko abantu bazajya bigishwa gutwara drones bazahabwa impamyabushobozi kandi hakazabaho kwagura imikoranire n’abandi bantu bashaka kumenya ibijyanye na drones.
Imigambi ivuga ko muri kiriya kigo hazashyirwa ahantu rusange abantu bashobora kugurukiriza drones hazwi nka ‘drones corridors’ hazifashishwa mu gutanga amasomo, gukora ubushakashatsi no guhanga ikintu runaka gishya.
Aho hantu kandi hazaba hari drones zishobora gukodeshwa ngo zifashishwe muri byinshi zikora.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga Iradukunda Yvès yagaragaragaje ko iyi ari intambwe ikomeye igiye guterwa mu guteza imbere urwego rw’ikoreshwa rya drones.
Umunyarwanda uyobora Ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha ibya za robots ryitwa New Generation Academy, Tuyisenge Jean Claude, yagaragaje ko biteze byinshi mu guteza imbere uru rwego.
Drones zizifashishwa mu nzego zitandukanye z’iterambere harimo ubuhinzi, gupima ubutaka, ubuzima, ubugenzuzi n’ibindi.